Subscribe by rss
    Saturday 16 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Sep 8th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda : Minisiteri y’umutekano mu gihugu yemereye community policing telephone zo kubungabunga umutekano

    Minisiteri y’umutekano mu gihugu yemereye community policing telephone zo kubungabunga umutekano

    Mu nama y’umutekano yaguye yabereye ku karere ka Kirehe kuri uyu wa 06/09/2012 Assistant commissioner wa polisi y’igihugu Karemera Sam yasabye abayobozi gukangurira abaturage kwerekana aho bakeka hose haba hari intwaro mu baturage bakazigeza kuri polisi.

    Assistant Commissioner wa polisi y’igihugu Karemera Sam akaba ibi yabisabye abayobozi mu rwego rwo kwicungira umutekano, nta ntwaro zigaragara mu ngo,yasobanuye ibibi n’ibyiza by’intwaro bityo ababwira ko bigaragara ko ibibi aribyo byinshi,abibutsa ko intwaro arizo gutungwa n’ababyemerewe gusa,yakomeje atanga ikiganiro ku ihohoterwa rikorewra abana aho yavuze ko gusambanya abana ari icyaha kibangamiye sosiyete nyarwada ibi bikaba bikubiye mu byigishwa muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mutekano, aho Minisiteri y’umutekano mu gihugu yateguye igikorwa cyo gukangurira abaturage gukumira no kurwanya intwaro nto n’iziciriritse zitemewe n’amategeko, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gusambanya abana, impanuka zo mu muhanda n’ibindi.

    Assistant Commissioner wa polisi y’igihugu Karemera sam akaba ashinzwe kurwanya intwaro nto n’iziciriritse muri Minisiteri y’umutekano yavuze ko iyi Minisiteri yageneye abaturage bagize community policing telephone 70 aho yahise atanga telefone 8 izindi bakazazizana mu minsi iri imbere, akaba yatanze na nimero itishyurwa abaturage bazajya babarizaho ibibazo bahuye nabyo bijyanye n’umutekano,aho yababwiye ko uzajya ahura n’ihohoterwa ryo mu ngo azajya ahamagara 3512,mu gihe uwahohotewe n’umupolisi yahamagara 3511,ahabereye impanuka bakaba bahamagara 113 hakaba hari na nimero bahamagaraho isanzwe mu gihe cyihutirwa ariyo 112.

    Inama y’umutekano  yarebye muri rusange uko umutekano wifashe aho barebeye hamwe n’uburyo inyubako z’amashuri zarangira vuba hamwe n’igihe cy’ihinga aho kigeze abaturage bitegura kugura ifumbire bazafumbiza mu mirima yabo.

    Icyumweru cy’umutekano cyatangiye ku itariki 30/08/2012 kikaba cyariswe icyumweru cy’umutekano mu iterambere, kikaba cyaratangirijwe mu karere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED