Dr Agnes Binagwaho yasuye akarere ka Burera
Ku wa gatandatu tariki ya 12/11/2011 ministre w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yasuye abasizwe iheruheru n’ibiza bo mu karere ka Burera mu rwego rwo ku bafata mu mugongo.
Ibyo biza byabereye  mu murenge wa Kinyababa mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, aho abantu barenga batanu bahasize ubuzima, hakangirika n’ibintu bitandukanye. Minisitiri Binagwaho akaba yarasabye abatuye ako gace ko bakora ku buryo ibiza bitazongera kubagiraho ingaruka nkizabaye icyo gihe.
Yababwiye ko bakwiye gutura ahagenewe imidigudu ndetse bakanashyira imbaraga mu kurwanya isuri hakorwa amaterasi y’indinganire.
Muri urwo rwego Agnes yaganiriye n’abatuye akarere ka Burera muri rusange maze bareba aho ako karere kageze mu iterambere. Abaturage bagaragaje ko bishimira umuvuduko w’iterambere ryabo. Bagaragaje ko bafite ibibazo cyo kuboneza urubyaro. Minisitiri yarabakanguriye kuboneza urubyaro bagira uruhare muri gahunda nziza Leta y’u Rwanda ibateganyiriza ariko nawe abanbwira ko Leta ifite imbogamizi zo kutagira abakozi bahagije mu bigo nderabuzima.
Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho ashinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta mu karere ka Burera na Gicumbi.