Nyamagabe: intore zashoje ingando zigiye kujya zirara irondo mu midugudu
                                                   Intore z’akarere ka Nyamagabe
Uyu n’umwe mu mihigo urubyiruko rw’abanyeshuri rwashoje ingando z’itorero rwari rumazemo ibyumweru bitatu mu karere ka Nyamagabe kuritariki ya ya 14 ukuboza,2011.uru rubyiruko  Rwasabwe kutazaba ibigwari bakazagera kubyo bahigiye imbere y’abaturage.
Izi ntore zo kurugerero zahize ko, zizajya zirinda umutekano w’abaturage zirara irondo kabiri buri kwezi. Ibindi zizakora harimo gufatanya n’ubuyobozi kurwanya ruswa n’akarengane, gushishikariza abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza no kuringaniza imbyaro.
Muberwa Denis Paterne n’umwe mu bashoje ingando z’itorero, yavuze ko ibindi bikorwa bazibandaho harimo gukangurira abaturage kugana umurenge sacco n’ibimina, bazanabigira imishinga icirirtse ibyara inyungu, banabashishikarize kujya batanga amakuru kugiranmgo ubutabera bugerwaho.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu wungirije William Ntidendereza, yasabye uru rubyiruko kuzahigura neza ibyo bahize, bakarwanira ishyaka ryo kuzahora ari intore zo kurugerero. Yabibukije ko intore ihora ari ndabizi, ndabikora, ndabiharanira.