Rwanda : Abanyakamonyi barasabwa gukomera ku mwanya babonye mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012
Mu nteko y’abaturage b’akarere  ka Kamonyi, abafatanyabikorwa n’inshuti za bo ndetse n’ abaturage basabwe gukorana umurava bakaguma  ku mwanya wa 2, babonye mu mihigo y’umwaka ushize wa 2011-2012 kuko barangaye gato  , basubira inyuma.
Iyo nteko y’akarere yabaye tariki  7/9/2012, Abatuye aka karere bari batuje bagezwaho imihigo y’umwaka wa 2012-2013, ubuyobozi bw’a karere bwasinyiye imbere ya Perezida wa Repubulika ko bazageraho.
Uwineza claudine, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, yatangarije abari aho bimwe mu bizakorwa. Ibikorwa by ‘ingenzi bizakorwa,  birimo kongera umubare w’abakuze biga gusoma no kwandika,  kongera imisoro ikazava kuri miliyoni zisaga 500 zasozwe umwaka ushize zikagera kuri 601.
Nkuko aka karere kabaye aka mbere mu gihugu mu kurangiza kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12,  ngo n’ubundi karategenya kubaka ibindi byumba 74, ubwiherero 120 n’inzu z’amacumbi y’abarimu 12.
Ubuyobozi  kandi ngo bwahize kubika inyandiko ku buryo bw’ikoranabuhanga, ibyo bikazatuma nta nyandiko yo mu rwego rujyanye n’ubutabera  ishobora kwangirika ngo ntiyabitswe neza.
Karuranga Emmanuel Perezida w’Inama Njyanama y’akarere yasabye abagatuye n’inshuti za ko,  gukora batikoresheje kugira ngo batazava ku mwanya babonye ; kuko washakishwaga na benshi ariko batabashije kuwugeraho.
Ku bwa Karuranga ngo abatarabonye umwanya mwiza barimo gukora cyane ngo ubutaha bazawubone. Kubw’iyo  mpamvu rero, arasaba abatuye kamonyi gukora cyane  byaba na ngombwa ubutaha bakazarusha n’akarere kabarushije.
Gusa, ngo ibi byose bizava mu gushyira hamwe no gukomezanya umurava uranga abanyakamonyi.  Kuko ngo kuva ku mwanya mwiza biba ari igisebo kandi igihugu kikaba kitagana mu cyerekezo cyo kuva  imbere ujya inyuma, ahubwo ari mu kuva inyuma ujya imbere.