Nyarugenge: Urubyiruko rwasoje itorero ry’igihugu rwahize imihigo
Urubyiruko rushoje itorero mu karere ka Nyarugenge ruriyemeza ko ruzashyira mu bikorwa gahunda zozse zigamije guteza imbere igihugu no kurinda ubusugire bwacyo.
Ubwo basozaga itorero, tariki 14/12/2011, abakoreye ku masite ane agize akarere ka Nyarugenge berekanye ko bacengewe n’inyigisho bahawe babinyujije mu mihigo.
Imwe mu mihigo biyemeje kuzashyira mu bikorwa bahereye mu midugudu yabo, irimo gukangurira abantu ubwiyunge babinyujije mu biganiro byo mu matsinda y’urubyiruko.
Biyemeje gukangurira abayobozi gutanga serivisi nziza no gukangurira buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we.
Biyemeje guca imwe mu miziririzo irimo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside, ubujura, ubwicanyi no kurema amakimbirane ashingiye ku moko.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Solange Mukasonga,  yababwiye ko iyi ariyo ntangiriro y’itorero bamazemo iminsi kuko aribwo bagiye gusabwa gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Mukasonga yagize ati “Uyu si umunsi wo gusoza itorero ahubwo tugiye kuritangirira iwacu mu miryango twigisha ibyo twigiye mu itorero.â€