Rwanda : Kirehe-Hatangijwe gahunda y’ijisho ry’umuturanyi mu kurwanya ibiyobyabwenge
Kuri uyu wa mbere tariki 10/09/2012, mu karere ka Kirehe hateraniye inama yo gushyiraho ijisho ry’umuturanyi mu kurandura burundu ibiyobyabwenge, aho yahuje abahagarariye amadini, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge hamwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bigize akarere ka Kirehe.
Mu Rwanda ubushakashatsi bwerekanye ko ibiyobyabwenge bimaze kuba icyorezo,ndetse by’umwihariko mu rubyiruko, bikaba bikoreshwa n’abana bato kugeza ku bantu bakuru ndetse n’abasheshe akanguhe, zimwe mu ngaruka zitwerwa n’ibiyobyabwenge harimo gupfa, kurwara, kugira ubumuga budakira, umutekano muke ubukene mu muryango kutiga neza ku rubyiruko, kwishora mu busambanyi bikavamo no kwandura indwara zitandukanye harimo na SIDA n’ibindi, mu karere ka Kirehe hakaba hatangijwe icyo bise ijisho ry’umuturanyi mu kurandura burundu ibiyobyabwenge .
Musenyeri Birindabagabo Alexis ni umwepisikopi wa EER Dioseze ya Gahini akaba na Perezida w’inama y’abaporotesitanti mu Rwanda, akaba na Perezida w’inama idahoraho y’igihe gito yo kurandura burundu ibiyobyabwenge, akomeza avuga ko nk’amadini bagiye kubishakira igisubizo kuko babigize ibyabo bitandukanye na mbere,akaba avuga ko mubere abanyamadini batabyinjiragamo kuri ubu bakaba bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwite bwa Leta kugira ngo bace ibiyobyabwenge burundu.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Jaqueline akaba avuga ko ubu ubwo bagiye gufatanya n’abanyamadini batandukanye babona ko bagiye guca ibiyobyambenge,akaba akomeza avuga ko muri aka karere usanga habonekamo ibiyobyabwenge birimo urumogi.
Nkuko bigenda bigaragara buri mwaka ,raporo itangwa n’urwego rwa polisi y’igihugu igaragaza ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kigenda gifata intera ndende. Ibiyobyabwenge byafashwe mu karere ka Kirehe ni urumogi ruva mu gihugu cya Tanzaniya aho muri aka Karere hamaze gufatwa ibiro 1162 by’urumogi kuva umwaka watangira wa 2012,mu mwaka wa 2009,ibitaro bya Ndera bikaba byaragaragaje ko 27% by’abarwayi bakiriwe bari bafite uburwayi buterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Musenyeri Birindabagabo Alexis akaba asaba buri muturarwanda wese kugira ikibazo icye,agasanga ubicuruza, ubikwirakwiza, bakagirwa inama yakwanga agashyikirizwa inzego zibishinzwe.