Rwanda | Nyabihu: Abaturage ba Kabatwa basanze nta gishimisha umuntu nko kwiha agaciro ubwe no kwiyubaka

Abaturage ba Kabatwa banyuzwe n’igikorwa cyo kwiyubakira iterambere ryihuse mu gihugu cyabo batanga umusanzu usaga miliyoni 6 mu kigega Agaciro Development Fund
Abaturage b’akarere ka Nyabihu umurenge wa Kabatwa,bishimiye kwihesha agaciro no kwiyubakira igihugu nyuma y’aho basobanuriwe neza ibyerekeranye n’ikigega Agaciro Development Fund. Mu muhango wo gutangiza iki kigega mu murenge wa Kabatwa wabaye kuri uyu wa 10/09/2012,abaturage bakaba barishimiye iki kigega cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, biyemeza no gutanga umusanzu wabo wo kugishyiramo.
Amafaranga agera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 265 akaba ariyo yahise akusanywa n’abaturage b’umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu. Abaturage bakaba baratangaje ko ibikorwa byo kugumya gutanga imisanzu yabo mu kigega “Agaciro Development Fund†bidahagarariye aho,ahubwo ko ari intangiriro yabyo. Biyemeje ko bagiye gukomeza kwihesha agaciro no kwiyubakira igihugu badateze ak’I muhana,ibyo bakazabigeraho mu kwitabira kurushaho gutanga imisanzu ishyirwa mu kigega “Agaciro Development Fundâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,yasobanuriye abaturage icyo Agaciro Development Fund ari cyo anabashimira ku murava bagaragaza mu kwiyubakira igihugu no kwihesha agaciro batanga umusanzu
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif wari witabiriye icyo gikorwa,akaba yarashimiye abaturage b’umurenge wa Kabatwa ku gikorwa kiza bari bamaze gukora. Yabasobanuriye ko gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund†ari ukwihesha agaciro nk’Umunyarwanda,ndetse no kugahesha igihugu. Nta kintu kiba kiza nk’igihe abaturage ubwabo aribo bifatira iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo no kugira uruhare mu bibakorerwa.
Abaturage bakaba barashishikarijwe gukomeza kwiha agaciro batanga imisanzu yabo ku bushake mu kigega Agaciro Development Fund kugira ngo biyubakire iterambere ryabo. Ikigega Agaciro Development Fund kikaba ari ikigega cy’ubufatanye mu iterambere,cyashyizweho n’Abanyarwanda bagamije gutera inkunga gahunda z’iterambere ryihuse mu Rwanda. Iki kigega kikaba cyarashyizweho hakurikijwe imyanzuro y’inama y’umushyikirano yabaye mu mwaka wa 2011, hagamijwe kwihutisha iterambere Abanyarwanda babigizemo uruhare.
Ikigega Agaciro Development Fund kikaba cyaratangijwe na Perezida wa Repubukika Paul Kagame kuwa 23/08/2012 muri hoteri Serena I Kigali. Nyuma y’amafaranga agera kuri miliyoni 173 n’ibihumbi 400 abaturage b’akarere ka Nyabihu batanze mu itangizwa ryacyo muri aka karere, abaturage b’umurenge wa Kabatwa nabo bakaba baratanze miliyoni 6 n’ibihumbi 265 gitangizwa muri uyu murenge. Iki gikorwa cyo gutanga imisanzu kikaba gikomeje muri aka karere.