Rwanda | Nyamasheke: Umurenge wa Bushekeri wemeye kuzatanga miliyoni zisaga gato 6 mu kigega Agaciro.
Nyuma y’uko hatangijwe umuhango wo gushyigikira “Agaciro development Fund” ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke tariki ya 31/08/2012, abitabiriye ibirori bakiyemeza kuzashyiramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 280, ubu noneho hakurikiyeho kubitangiza ku rwego rw’imirenge.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/09/2012, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Bushekeri maze nyuma yo gusobanura imvo n’imvano y’icyo kigega byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa BUSHEKERI, Bwana MUNYANKINDI Eloi, hagakurikiraho kwitanga ku bari bitabiriye uwo muhango bagizwe n’abafatanyabikorwa batandukanye nk’abacuruzi, amakoperative, abikorera, abahinzi-borozi n’abagize Sociéte Civile.
Muri uwo muhango hagaragaye ababyeyi bari baje gusaba Service ku murenge bagasanga icyo gikorwa kirimo nabo bagahita batanga iyabo nkunga, aha tukaba twavuga nk’Umukecuru witwa NYIRAMPAKANIYE Catherine watangiye abana be babiri buri wese ibihumbi bibiri na maganatanu (2500 frw), nawe akitangira ibihumbi bitanu (5000 frw) byose bikaba ibihumbi icumi (10000 frw), uyu akaba yari umwe mubatishoboye bubakiwe mu mwaka wa 2008.
Ku ikubitiro abacyitabiriye bahise biyemeza kuzatanga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni esheshatu (6,147,000), muri yo bakaba bahise batanga ibihumbi 219, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi.
Munyankindi akomeza avuga ko igikorwa nk’iki kizakomereza mu tugari tugize uyu murenge minsi iri imbere.
Bwana BUGINGO Eric, Umujyanama muri komite y’Agaciro Development Fund ku rwego rw’Akarere, akaba n’umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa GISAKURA wari uhagarariye Akarere ka Nyamasheke, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye iki gikorwa ku bwitange bagize.
Yabibukije ko bagomba kugira icyerekezo kuko batagomba guhora bategereje akimuhana. Yasabye kandi abari aho gusobanura neza iby’iki kigega abibutsa ko kugira icyo utanga ari ubushake bushingiye ku kwihesha agaciro.
Ikigega Agaciro development fund cyashyiriweho kwihutisha iterambere abanyarwanda babigizemo uruhare ku bushake, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakaba bakomeje kwitabira kugishyigikira.





