Rwanda | Nyanza: Gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi igiye kwifashishwa mu kurandura ibiyobyabwenge
Mu karere ka Nyanza hagamijwe guca burundu ibiyobyabwenge bibangamira umutekano n’ubwisanzure bw’abaturage kandi bikaba intandaro y’ubwicanyi n’ibindi bibazo byinshi, hagiye gutangizwa gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi aho buri muturage azaba asabwa guhoza ijisho kubo bikekwaho.
Rukundo Gilles, umuhuzabikorwa w’iyo gahunda ku rwego rw’akarere ka Nyanza avuga ko iyo gahunda yashyizweho nyuma yo gusanga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ryabyo byonona ubwisanzure bwa muntu ndetse n’imibereho myiza ye igihugu cye kimwifuriza.
Rukundo Jules ushinzwe guhuza ibikorwa bya gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Nyanza
Nk’uko uyu muhuzabikorwa w’iyi gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Nyanza abivuga, ibiyobyabwenge byangiza umubiri, ubwenge, roho ndetse n’indangagaciro z’abanyarwanda.
Yabivuze atya: “ Ubwicanyi , ihohoterwa , impanuka , imibereho mibi y’umuryango , abana babaswe n’ibiyobyabwenge byose ni bimwe mu bibangamiye umuryango nyarwanda kandi bikaba bidindiza iterambere”
Yakomeje agira ati: “ Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryonona ubuzima bw’abaturage ritarobanura urubyiruko, abakuze, abagabo cyangwa abagore niyo mpamvu nta muntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu rifite ubudahangarwa ku bijyanye n’ibiyobyabwenge”
Ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi ifatanije n’ishuri rikuru ry’ubuzima rya KHI, Rukundo Gilles yatangaje ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 35 muribo 52,5% bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.
Ubwo bushakashatsi kandi ngo bwanagaragaje ko mu rubyiruko ibitsina byombi, umuntu umwe kuri cumi na batanu aba akoresha ibiyobyabwenge ku buryo buhoraho naho umuntu umwe kuri cumi na batatu aribyo bingana na7,46% ngo mu Rwanda bamaze kuba imbata y’ibisindisha naho 4,88% bangana n’umunntu umwe kuri makumyabiri akaba imbata y’itabi.
Muri iyi gahunda yiswe ijisho ry’umuturanyi mu karere ka Nyanza abaturage basabwa gusa gutungira agatoki inzego z’ubuyobozi zibegereye aho bazi hari ibiyobyabwenge, ababinywa, ababicuruza, ababyikorera kimwe n’aho bakeka byaba biri.
Iyi gahunda kugira ngo igere ku ntego yayo yo guca burundu ibiyobyabwenge izifashisha komite y’abantu 7 kuri buri rwego rw’ubuyobozi kugera hasi mu midugudu igize akarere ka Nyanza. Abazaba bagize izo komite bagomba kuba batari mu nzego bwite za leta, kuba ari inyangamugayo kandi ari abanyakuri.
Ibindi bazasabwa ni ukuba baturuka mu miryango itandukanye (amasano, imiryango itegamiye kuri leta) kandi bafite ubushake buhagije bwo kurandura ibiyobyabwenge.





