Subscribe by rss
    Saturday 27 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 14th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Nyagatare: Musenyeri Birindabagabo aranenga abayobozi badafata abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kubera kwanga kwiteranya

    Nyagatare MusenyeriKuri uyu wa 12/09/2012, mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyagatare yari yatumiwemo n’abanyamadini kugira ngo higwe ku ngamba zo kurandura ibiyobyabwenge, Musenyeri Birindabagabo Alexis, Umushumba wa Diyosezi y’Abangilikani ya Gahini akaba n’umuyobozi wa Komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu yaneze bamwe mu bayobozi banga gufata abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge ngo banga kwiteranya.

    Aha Musenyeri Birindabagabo akaba yagarutse cyane ku mpamvu ibiyobyabwenge byiganje mu bana bato no mu rubyiruko avuga ko ababikwirakwiza babashukisha bagamije kubashora mu bindi byaha. Yagize ati “ Babiha umwana akiri muto bikamufata vuba noneho yamara kubimenyera bakamutuma kwiba kuko nta cyo aba akikanga.”

    Yanagarutse ku zindi ngaruka z’ibiyobyabwenge aho yavuze ko uretse kuba iyo bimaze kugira umuntu imbata bishobora kumuhitana, bikanamushora no mu bundi bugizi bwa nabi akenshi usanga binakenesha ingo bityo bikaba intandaro y’amakimbirane yo mu miryango. Avuga ku bagabo bamarira imitungo mu biyobyabwenge yagize ati “Sinumva ukuntu abagore bemera ko inka zishira mu rugo abagabo bazigurisha bajya kunywa kanyanga.”

    Muri icyo kiganiro abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bakaba batungaga agatoki amategeko mu kuba inzitizi yo gukumira ibiyobyabwenge. Aha abenshi muri bo bakaba batangaga ingero aho bagiye bafata abacuruzi b’ibiyobyabwenge ariko bakarekurwa hitwaje ko amategeko kugeza ubu atabifata nk’icyaha. Umwe mu bayobozi b’utugari yagize ati “Njye nafashe umucuruzi wa kanyanga mugejeje kuri polisi araramo rimwe agarutse yikomereza ubucuruzi bwe.” Abayobozi b’inzego z’ibanze bakabifata nko gushyira ubuzima bwabo mu kangaratete ko iyo babarekuye ngo bataha babareba ay’ingwe.

    Musenyeri Birindabagabo akaba yabamaze impungenge ko bamaze gutegura umushinga w’itegeko riteganya ibihano bizajya bihanishwa abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’abanywa ibiyobyabwenge. Yatanze urugero aho muri iryo tegeko bateganya ko uzajya afatwa acuruza ibiyobyabwenge ashobora kuzajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 30. Yagize ati “Namara imyaka 30 mu munyururu azagaruka asanga amagorofa menshi yaruzuye amayira yarahindutse ku buryo atazongera kubona aho acisha ibyo biyobyabwenge.”

    Muri iyo nama bakaba bashyizeho komite ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’akarere yatowe mu banyamadini. Musenyeri Birindabagabo akaba yasabye abayobozi b’imirenge kugenda bakegeranya abanyamadini mu mirenge yabo bagatora komite zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’umurenge muri gahunda bise “Ijisho ry’umuturanyi”. Gusa yibikije ko izo komite zigomba kuzaba zigizwe n’abantu barindwi barimo abagore bane n’abagabo batatu Atari ngombwa ko zizaba zigizwe n’abanyamadini gusa ko ahubwo n’undi wese w’inyangamugayo wabishaka yajyamo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, akaba yizeje ubufatanye n’abo banyamadini mu kurandura ibiyobyabwenge mu karere ke maze asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gutoresha amakomite yo kurwanya ibiyobyabwenge kugera ku rwego rw’umududugudu. Mayor sabiti akaba yasabye ko bitarenze kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012 izi komite zigomba kuba zagiyeho zigatangira gukora.

     

     

     

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED