Rwanda | Nyagatare: RLDSF yahuguriyeabafatanyabikorwab’AkarerekaNyagatarekuguhauruhareabagenerwabikorwa
Nyuma y’amahugurwa yabaye kuri uyu wa 13/09/2012 ikigo cy’igihugu gishwizwe guteza imbere abaturage RLDSF cyahaye ihuriro ry’abikorera na abagize njyanama mu mirenge y’Akarere ka Nyagatare, ku micungire n’imikoreshereze y’umutungo ndetse kunoza serivisi baha abaturage, abahuguwe biyemeje guha umwanya umuturage akagira uruhare mu bikorera bamukorera.
Hakizamungu Thomas, Umunyamabanga uhoraho w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Nyagatare (JAF) na we wari muri ayo mahugurwa avuga ko azabafasha gukorana n’abagenerwabikorwa. Yagize ati “Aya mahugurwa aradufasha cyane mu gucunga imishinga ya RLDSF ari yo yahoze ari CDF, twize ku micungire y’umutungo ndetse no kunoza serivisi duha abagenerwabikorwa.â€
Hakizamungu yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kumanuka bakaganira n’abaturage bakareba uko biyumva mu bikorwa bibakorerwa. Ati “Tugiye kujya mu baturage tuganire nabo tumenye niba ibikorwa bakorerwa bibagirira akamaro bizadufashe kumenya niba hari n’ibyo twakosora.â€
Uretse kuba bahuguwe ku gukoresha no gucunga umutungo kandi bakegera abaturage, ngo banakanguriwe ku kuba inyangamugayo bakirinda kwikubiraho imitungo yari igenewe ibikorwa biteza imbere abaturage bityo amafaranga ajya akoreshwa ibyo yagombye gukora.
Gatera Prudent, umwe mu babahuguraga avuga ko bateguye ayo mahugurwa bagamije gufasha abagenerwabikorwa bakora mu mishinga y’iterambere kubahiriza kandi bakanoza inzira zashyizweho n’akarere mu gukoresha imitungo. Kuri byo kandi ngo hakiyongeraho kubasaba kwirinda magendu mu mafaranga y’imishinga bakoramo. Ati “Ni ukugira ngo badateshuka ku nshingano zo gukorera abaturage bityo bakarangwa no kugaragariza abaturage ibyo babakorera.â€
Aya mahugurwa yahawe, abayobozi basaga 25 barimo ba perezida ba za Njyanama z’imirenge, abahagarariye ikigega cy’iterambere ry’imirenge VUP n’ abagarariye JAF mu mirenge . Ngo azakomereza mu tundi turere twatoranyijwe ari two Gicumbi, Kicukiro, Karongi na Gisagara.