Rwanda | RUSIZI: ABANYARWANDA BAKOMEJE GUTAHUKA MURWABABYAYE
Impunzi z’abanyaRwanda zari zaraheze muri Repuburika iharanira demokarasi ya congo zikomeje gutahuka mugihugu cyabo nyuma y’imyaka 18 baraheze ishyanga, ahagana mu masaha ya saa moya zijoro nibwo abagera ku 9 barimo abagabo 4 abagore 2 n’aba3 bageze kuri sitasiyo ya police ya Kamembe bumaze kubiriraho arinaho baraye bacumbikiwe mugihe bari bagitegereje kujyanwa munkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare iri mumurenge wa Gihundwe.
Aba bose uko ari 9 baturutse muri zone ya mwenga muri RD CONGO, mukiganiro nabo badutangarije ko batari bafite igitekerezo cyo gutahuka vuba kuko ngo bari bagifite gahunda yo gukomeza kuba muri Congo iyo badaterwa n’umutwe w’abasiviri witwaje itwaro witwa mutomboki nkuko bisobanurwa na Shyirambere Innocent umwe muri aba banyaRwanda , mugihe kurundi ruhande hari abatangaza ko baribarambiwe no gukomeza kuba muri Congo .
Bamwe muri aba banyaRwanda bafite umubabaro mwishyi wo kuba baratandukanye n’imiryango yabo aho bamwe babuze abana babo abagabo batandukana n’abagore bAbo mugihe baterwaga n’uwo mutwe wa mutomboki w’abasiviri witwaje itwaro ugenda uhiga bukware abanyaRwanda b’impunzi bakiba muri Congo.
Hari abatangaza ko batari bazi ko bakwakirwa neza bageze mu Rwanda ngo kuko babwiRwaga ko bagirirwa nabi bagarutse iwabo ibyo ngo bikaba biri muri bimwe mubyatumaga badatahuka ariko ngo biboneye ari ibihuha by’abishakira inyungu zabo akaba ari muri urwo rwego bashishikariza bagenzi babo gutahuka bakagaruka mugihugu cyabo gufatanya n’abandi banyaRwanda kucyubaka.