Rwanda | Ngororero: Inkunga umurenge wa Ndaro wari wariyemeje gushyira mu Kigega Agaciro Development Fund wayikubye inshuro zirenga ebyiri
Ubwo kuri 31 Kanama 2012 ikigega Agaciro Development Fund cyatangizwaga ku rwego rw’Akarere ka Ngororero, umurenge wa Ndaro wari wiyemeje inkunga ya miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri (5,200,000 Frw). Kuwa 13/09/2012 abaturage b’uyu murenge bakusanyije inkunga ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n’i ibihumbi maganatandatu na makumyabiri n’umunani na maganatandatu na cumi (12,628,610Frw) ubwo iki kigega cyatangizawaga ku mugaragaro mu murenge wabo.
Iyi nkunga yabonetse yavuye mu bushake bw’abaturage b’ingeri zose barimo abakozi b’umurenge, ab’utugari abarimu, abahinzi borozi, abakozi b’ikigo nderabuzima cya Ntobwe , amakoperative anyuranye nk’umurenge Sacco, abacuruzi n’abandi bikorera ku giti cyabo. Iyi nkunga yakusanijwe mu byishimo byarimo umudiho aho abaturage bagiraga bati “Duhinduke umusemburo w’impinduka nziza twiyubakire igihugu twihesha agaciro mu ruhando rw’amahangaâ€
Umuyobozi w’umurenge Mupenzi Esdras yavuze ko abaturage b’umurenge wa Ndaro ari ab’agaciro kuva begerezwa ubuyobozi bagahabwa n’ubushobozi. Yagize ati “kuva turi ab’ agaciro nta mbogamizi dufite zo kwiyubakira igihugu dushyigikira ikigega “Agaciro Development Fund†maze Ijabo rikaduha ijamboâ€.
Mu mihigo ya 2011/2012 umurenge wa Ndaro wabaye uwa 6 ku mirenge 13 igize akarere ka Ngororero uvuye ku mwanya wa 9 wariho mu mwaka wabanjije. Abaturage bakaba biyemeje kuzatera indi
ntambwe besa imihigo ya 2012/2013
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abayobozi n’abaturage b’umurenge wa Ndaro uburyo umuhigo w’inkunga bari biyemeje bawesheje ku gipimo kiri hejuru ya 200% anabashimira intambwe bateye mu kwesa imihigo bakava ku mwanya wa cyenda ubu bakaba bageze ku mwanya wa 6.
Bwana Mazimpaka yibukije impamvu y’ikigega Agaciro Development Fund ko ari uburyo bwo kwihesha agaciro tukanagahesha igihugu cyacu mu ruhando rw’amahanga. Yabasobanuriye ko izi nkunga abanyarwanda batanga zizacungwa neza kandi ko aribo zizafasha mu bikorwa by’iterambere bibateganyirizwa. Abaturage bivugiye ko inkunga ya 12,628,610 ari iy’ikubitiro ko igikorwa kizakomeza.
Imirenge ya Gatumba na Nyange nayo yarengeje kure inkunga yari yariyemeje igihe igikorwa cyatangizwaga muri iyi mirenge. Nyange yavuye kuri miliyoni eshanu (5,000,000frw) igera kuri miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000frw) naho Gatumba iva kuri miliyoni cumi n’eshanu (15,000,000 frw) igera kuri makumyabiri n’ebyiri (22,000,000 frw).