Rwanda | RUSIZI:HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABATAZI GUSOMA
tariki ya 14/09/2012, mu murenge wa Butare, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma,kwandika no kubara, insanganyamatsiko y’uyu munsi iragira iti: Turwanye ubujiji twimakaza umuco w’amahoro. Umurenge wa butare wizihirijwemo uyu munsi Ni umwe mu mirenge 18 igize akarere ka Rusizi, ukaba ugaragaramo umubare munini wabatazi gusoma no kwandika kubera imiterere yawo.
Uyu murenge uherereye aho bitaga mu Busozo, mu bihe bya kera hari harasigajwe inyuma. Ni muri urwo rwego hatanzwe cerificaf ku bantu 58, bize kandi bakamenya gusoma no kwandika, ingamba ubuyobozi bufite, nkuko twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana SIBOMANA PLacide ni ugukomeza gushishikariza abatazi gusoma kugana amasomero, ikindi n’ugushishikariza abana bose kugana ishuri, kuko kwiga ari ingirakamaro kandi kubuntu .
Abahawe impamya bumenyi barimo Theogene, barishimira icyo gikorwa kuko ngo byabateraga isoni kujya gusomesha ibyo baba bandikiwe ubu noneho ngo basigaye biyandikira ibaruwa bakanayisoma. Banakanguriye bagenzi babo b’abaturage kugana amasomero kugirango nabo bajijuke dore ko uwo murenge urimo benshi batazi gusoma no kwandika.