Rwanda : Ubufatanye Nyabwo Bukwiye Gushingira ku Nyungu Zingana Ku Mpande Zombi – Prezida w’U Rwanda Kagame Paul
Perezida w’u Rwanda Kagame Paul aratangaza ko umubano w’Africa n’Ubushinwa ugomba kurangwa n’ubufatanye bwemera ko impande zombi zibufitemo inyungu.
Perezida Kagame ati: “Ubushinwa bufite imari n’ubuhanga (technology). Africa nayo ikagira umutungo kamere. Uwo mutungo kamere nuherekezwa n’imari iri kumwe n’ubumenyi ntakabuza Ubushinwa n’Africa bizabyungukiramo byombiâ€
Ibi Perezia Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Tianjin aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ya gatandatu ku bukungu kuya 11-13 Nzeri 2012.
Muri Nyakanga 2012 Perezida w’Ubushinwa Hu Jintao yavugiye Beijing ko igihugu cye kizatanga inguzanyo ya miliyari 20 z’amadolari y’Amerika azafasha Africa guteza imbere ibikorwaremezo, ubuhinzi, inganda ndetse n’imishinga mito n’iciriritse.
Mu mpera za 2011, ubushinwa bwashoye imari muri Africa ihwanye na miliyari 14,7 z’amadolari. Ni ukuvuga imari irenze 60% ugereranyije no mu 2009.
Perezida Kagame asanga kugira ngo habeho umubano mwiza haba hagati y’Africa, Ubushinwa ndetse n’Uburayi, “impande zose zigomba kurangwa n’ubwubahane nk’abafatanyabikorwa bemera ko bose babifitemo inyunguâ€
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu bushinwa ni urwa gatatu kuva mu 2000 ubwo yajyaga ku butegetsi. Kuva icyo gihe u Rwanda n’ubushinwa byaranzwe n’umubano ushingiye ku bufatanye bwatanze umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi.
 Â