Rwanda : Hari byinshi byakorwa kugira ngo ibiyobyabwenge bigabanuke cyangwa bicike
Igihe hatangizwaga gahunda “ijisho ry’umuturanyi i Huyeâ€, bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo, ku buryo batekereza ko uwabigenderaho yatuma umubare w’abanywa ibiyobyabwenge ugabanuka ku buryo bugaragara.
Umwe mu bari mu nama yagize ati “abashinzwe umutekano bagerageza guca ibiyobyabwenge ariko bikanga. Ibi biterwa n’uko ababikora, babisakaza cyangwa babicuruza ari abantu batinywa ku buryo abantu batinya kuvuga ko babifite, cyangwa kujya kubisaka iwabo. Umuti waba ko abantu bari mu nama, urugero nka nyuma y’umuganda, basabwa gutora mu ibanga uwo baziho ibiyobyabwenge. Uwavugwa mu ruhame ntiyasubiraâ€.
Kubera ko byagaragaye ko abana bagwa mu kunywa ibiyobyabwenge ahanini ari abiga bataha iwabo, ku buryo ibibarangaza bahurira na byo mu nzira bataha, abari mu nama basabye ko ababyeyi bongera igitsure ku bana babo.
Umubyeyi umwe yabivuze muri aya magambo “ababyeyi bahugiye mu mirimo no mu mashuri ku buryo batakibona umwanya wo kwita ku bana babo. Birakwiye ko bibuka ko no kurera ari inshingano zabo. Ntibagaharire abarimu umurimo wo kurera abana babo kuko ari bo uburere bw’abana babo bureba mbere y’abandi bose.â€
Ku birebana n’uburere bw’urubyiruko, undi yagize ati “Leta nishore imari mu mikino, urubyiruko ruyihugire mo. Bizatuma batongera kubona umwanya wo kujya mu biyobyabwenge.†Nyir’iki gitekerezo yakomeje agira ati “ndabyita gushora imari kuko abana nibitabira imikino cyane hazaboneka amakipe akomeye maze n’igihugu kizabonereho kugira abakinnyi babigize umwuga.â€
Na none kandi, ngo byari bikwiye ko buri kigo cy’ishuri kigira umuntu wize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologie clinique) ku buryo yajya agira inama abana : yarinda abashoboraga kugwa mu biyobyabwenge, yewe akanafasha abamaze kubigwamo kubivamo. Abize bene aya masomo ni benshi kandi kugeza ubu abeshi muri bo ni abashomeri.
Undi na we yagize ati “nihashyirwe imbaraga nyinshi mu kwigisha abantu ububi bw’ibiyobyabwenge aho gukurikirana ababicuruza gusa. N’ubwo hari abantu banywa itabi, nta wabura kuvuga ko umubare wabo ugenda ugabanuka bitewe n’inyigisho zo kwerekana ububi bwaryo.â€
Mu biyobyabwenge biboneka mu Karere ka Huye harimo inzoga z’inkorano, urumogi n’icyatsi bita rwiziringa. Iki cyatsi kandi kimera hirya no hino mi gihugu. Umwe mu bari mu nama ati “kuki hatabaho gahunda yo kurandura iki cyatsi aho kiri hose, ku buryo abagikoresha batapfa kongera kukibona?â€
Ibyo ari byo byose, ibi bitekerezo byitaweho, aho kimwe cyanze hakifashishwa ikindi, cyangwa haganashaka undi muti ufitanye isano n’iyi, hari igihe ibiyobyabwenge byarekera aho kuba ikibazo cyugarije igihugu cyacu.