Rwanda | RUSIZI:HABAYE UMUHANGO KWISHIMIRA IBYAGEZWEHO MUKAGARI KA KAMATITA
Abaturage bo mukagari ka kamatita mu murenge wa Gihundwe ku wa 16/09/2012 biriwe mumuhango wo kwishimira ibyagezwe ho mu kwesa imihigo aho kaje ku mwanya wa 2 mu tugari 6 tugize uwo murenge bakaba banaboneyeho n’umwanya wo guhiga ibyo bateganya kuzageraho umwaka utaha , bimwe mubikorwa byatumye ababa turage besa imihigo bagafata umwanya wa 2 ngo Ni uko bitabiriye gushyira mubikorwa gahunda za leta ibasaba, harimo gutanga ubwisungane mu kwivuza ,kwihangira imihanda,gahunda yadusasirane baca nyakatsi yo kuburiri n’ibindi.
Aba banyaRwanda bishimiye bidasazwe ibikorwa bagezeho ubwabo batabifashijwe n’abandi kuko ngo basanga nabyo ubwabyo ari ukwihesha agaciro, abo baturage bahawe impamya bushobozi iherekejwe n’amafaranga ibihumbi mirongo 50 byo kubashimira bakaba babishyikirijwe n’umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe Muganga Emmanuel
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gihundwe mumagamboye yashimiye abo baturage ku ko bagira uruhare rwo kwiyubaka batarinze gutegereza akimuhana akaba yabasabye gukomeza gukorera hamwe kuko abashyize hamwe ntakibananira.
bamwe mubaturage twaganiriye barimo Umutesi Odette badutangarije ko bageze kubikorwa byo kwesa imihigo kubufatanye bw’inzego zose aho bavuga ko nabo bisanzemo ubushobozi nk’abagore basanga bataharira abagabo babo imirimo bonyine nabo biyemeza gahunda yo gusasirana kuburiri aho bagira gahunda yo kugurirana za matola ndetse muri uwo muhango abagore bakaba banahanye matola 8.
Muri uwo muhango wo kwishimira ibyagezweho abaturage b’ako kagari biyemeje gutanga amafaranga ibihumbi magana 200 na mirongo 72 mukigega agaciro development fund ariko batangaza ko icyogikorwa kizakomeza bakazagaragaza inkunga yabo muminsi mike iri imbere .






