Rwanda | Ngoma: Abana mu mashuli abanza bitabiriye ku bwinshi gutanga inkunga muri AgDF
Bwambere mu karere ka Ngoma mugikorwa cyo gukusanya inkunga yo gushyigikira ikigega agaciro development fund (AgDF) mu rwego rw’ imirenge ,umurenge wa Rukumberi wakusanije miliyoni 14 n’ ibihumbi 36000 y’ u Rwanda kuri uyu wa 18/09/2012 .
Ikintu cyagaragaye kidasanzwe muri iki gikorwa, ni ishyaka ry’abanyeshuri mu mashuri abanza na 12YBE bagiye bakusanya amafaranga atari make, ngo biheshe agaciro bakunda igihugu bakitura kuko cyabahaye kwigira ubuntu batishyura.
Buri munyeshuri yagendaga atanga amafaranga 200 Rwf maze ugasanga kukigo kimwe havuye ibihumbi 200 Rwf by’ abana gusa, ahandi ibihumbi 100 bitewe n’ umubare w’abanyeshuri bahiga.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’ ijambo ryo gusobanura ikigega AgDF icyoaricyo,icyo kigamije n’ibyo kizamarira abanyarwanda. Nyuma yo gusobanukirwa abaturage batangiye gutanga uko bifite mu ngeri zose yaba abasaza bakuze cyane abakecuru n’ abakiri bato, amakoperative, amadini, ibigo by’ amashuri … maze muri uyu murenge hakusanywa miliyoni 14 n’ ibihumbi 3600 Rwf.
Umwana muto wiga mu mashuri abanza witwa Iradukunda Egide ubwo yatangaga amafaranga ye 200 yatangaje ko ayatanze kubera kwihesha agaciro ndetse no gushima leta y’ u Rwanda kuko bigira ubuntu mu mashuri.
Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yatangaje ko yishimiye uburyo abaturage batanganye umutima ntagahato maze abasaba kuzubahiriza ibyo bemeye.
Yagize ati”Ntawutakishimira uyu musaruro ariko nanone hari abagiye bemera gutanga amafaranga ubwo ni ukubyubahiriza kandi kugihe mwatanze. Ntihazagire ubabwiriza kuyishyura mbere y’igihe mwavuze muzayabonera.”
Umurenge wa Rukumberi utuwe n’ abaturage barenga ibihumbi 24.Uyu murenge ukaba uherutse kugezwaho umuriro w’ amashanyarazi mu baturage, uku kugezwaho umuriro hakaba hari abavugaga ko batanze amafaranga kubera ibyo babona leta ibakorera nk’umubyeyi birimo no kubaha umuriro.





