Rwanda | Ngoma: Umurenge wa Rukumberi wishimiye igikombe cy’ imihigo wegukanye
Umurenge wa Rukumberi niwo uherutse guhiga iyindi mirenge mu mihigo maze ihabwa igikombe n’umuyobozi w’ akarere ka Ngoma.
Kuiri uyu wa 18/09/2012 nibwo uyu murenge wamurikiye abaturage b’uyu murenge igikombe wahawe maze bafatanya kwishimira iyi ntsinzi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’ abanyamabanga nshingwabikorwa b’ indi mirenge igize akarere ka Ngoma.
Mubyagarutsweho mu ijambo ry’ umuyobozi w’uyu murenge Nyamutera Emanuel yashimiye abaturage bamufashije kwesa imihigo maze bakaza ku isonga mukarere ka Ngoma maze anabasaba gukomereza aho bakakigumana no mumwaka utaha wa 2013.
Yagize ati”Iki gikombe murabona ko kiryoshye,nimumfashe hatazagira ukidukura mu ntoki umwaka utaha tuzongere tucyegukane.Ibi bishoboka igihe buri wese abigizemo uruhare ndetse akanakangurira utabikora kubikora ngo tutabura iki gikombe.”
Mu rwego rwo kugirango abaturage bazamufashe mu gushyira mu bikorwa imihigo Nyamutera yanabamurikiye ibyo yahize n’ umuyobozi w’akarere kuzageraho muwaka wa 2013.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bo muyindi mirenge nabo bagaragaje ishyaka n’amashyushyu menshi yo gutahana iki gikombe maze bavuga ko nubwo umurenge wa Rukumberi urikwishima nabo bagikeneye kandi babihize.
Bushayija Francis umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama wegukanye umwanya wa kabiri nyuma ya Rukumberi yagize ati” Nabamenyeshaga ko iki gikombe muri kugikoraho bwa nyuma kuko nanjye ubu ngomba kukegukana umwaka utaha.Njye n’abaturage banjye twarahize kandi turakijyana rwose.”
Uretse Bushayija n’abandi banyamabanga nshingwabikorwa bose bavuze ko iki gikombe kizatwara umugabo gisibe undi kuko ntawuzemera ko cyamuca mumyanya y’ intoki.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise mu ijambo rye yabwiye abaturage ba Rukumberi ko umwanya akarere kagize wa karindwi kavuye kuwa 19, babigizemo uruhare kandi ari abo gushimirwa.
Mu mvugo ya gihanga mu mugani yagize ati” Umwambari w’umwana agenda nkase, umwanya akarere ka Ngoma kabonye karawukesha ibyo mwakoze mushyira mubikorwa imihigo.Mukomereze aho .”
Umuyobozi w’ akarere ka Ngoma yibukije abaturage ba Rukumberi ko igikombe begukanye abandi banyamabanga nshingwabikorwa bakigera intoki kandi ko nibarangara gake cyabacika mu mihigo itaha.
Mu mihigo y’uyu mwaka wa 2011-2012 umurenge wa Rukumberi wegukanye igikombe mugihe uwa Mutendeli wo wabaye uwanyuma ukurikiwe n’ uwa Kazo.






