Rwanda | Ngoma: Ministeri y’ umutekano yatanze telephone 70 zo gufasha mu gutanga amakuru y’ umutekano
Akarere ka Ngoma kashyikirijwe telephone 70 zigendanwa na mimisteri y’ umutekano mu gihugu(MINITER),zizahabwa abayobozi mu nzego z’ibanze mu gufasha mu itanga ry’amakuru y’umutekano.
Umuhango wo gushyikiriza izi telephone wabereye ku biro by’ akarere kuri uyu wa17/09/2012.
Mu ijambo rye Supt Azarias Uwimana ushinzwe agashami k’ umutekano muri MININTER (director security analysis unity),ubwo yashyikirizaga izi telephone ubuyobozi bw’ akarere ka Ngoma yavuze ko zitanzwe ngo zifashe mu kwihutisha amakuru.
Supt Azaris yavuze ko telephone zitanzwe zigiye gukemura ikibazo cy’ ibyaha byabaga mu midugudu ntibimenyekane cyangwa byanamenyekana bikaba bitinze kuburyo hari n’ igihe ibimenyetso biba byasibanganye.
Yagize atiâ€Igihe tugezemo biragaragara ko abanyabyaha bifashihsa ikoranabuhanga ngo ribafashe gukora ibyaha vuba kandi bitanamenyekanye,niyo mpamvu natwe tugomba gukoresha iri koranabuhanga ngo tubahashye. Amakuru agomba gutangirwa kugihe kugirango niba hari ubutabazi bukwiye buhite bukorwa.â€
Nkuko byagarutsweho n’ abari bitabiriye uyu muhango barimo abanyamabanga nshingwabikorwa,bavuze ko hari igihe amakuru amenyekana akererewe bitewe wenda nuko hari inzego z’ibanze zabaga zidafite ubushobozi bwo kuyihutisha n’ ikoranabuhanga.
Izi telephone zikaba zizahabwa abashinzwe urwego rwa community policing mu midugudu rushinzwe gutanga amakuru.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Aphrodise Nambaje yashimiye MININTER kuri icyo gikorwa yatekereje kandi avuga ko yizeye ko izo telephone zizatanga umusaruro mu gutanga amakuru agamije gukumira ndetse no guhashya ibyaha bikorwa hirya no hino mu karere.
Muri uyu muhango wo gushyikiriza telephone akarere,Supt Azarias yanaboneyeho umwanya wo gutanga ikiganiro cyo gukangurira abantu batunze intwaro ku buryo bunyuranije n’ amategeko kuzitanga.
Nkuko byagaragaye ngo haracyari abantu batunze intwaro ku buryo butemewe kuko hari aho zijya zitoragurwa nkuko byagaragaye muri umwe mu mirenge y’ aka karere muri uku kwezi.