Rwanda | Huye: Batangije gahunda Ijisho ry’umuturanyi
Kuri uyu wa 13 Nzeri,2012 Akarere ka Huye katangije gahunda Ijisho ry’umuturanyi, gashyiraho komite ku rwego rw’Akarere zizafasha mu kurandura ibiyobyabwenge, ari na yo nshingano y’iyi gahunda.
Mbere yo gushyiraho iyi Komite, madamu Mukagahima Speciose, umwe muri barindwi bagize komite y’ijisho ry’umuturanyi ku rwego rw’igihugu, yasobanuye ko impamvu iyi gahunda yashyizweho ari ukubera uburyo ikibazo cy’ibiyobyabwenge giteye inkeke mu gihugu.
Yagize ati “mu bushakashatsi bwakozwe, hagaragajwe ko 1 kuri 15 mu rubyiruko baba bakoresha ibiyobyabwenge. Ibi byatumye hashakwa ingamba zafatwa mu gutuma bicika, maze hatangizwa iyi gahunda ijisho ry’umuturanyiâ€.
Icyifuzwa muri iyi gahunda, ni uko abantu bose bafatanya mu kwerekana abakora, abakwirakwiza, abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge, bakagirwa inama yo kubireka maze abananiranye bakerekanwa kugira ngo bafatirwe ingamba.
Biteganyijwe kandi ko ibizaba byagezweho muri iyi gahunda bizareberwa hamwe mu kwezi kw’Ukuboza, hanyuma hagafatwa ingamba ku byakorwa kugira ngo ibiyobyabwenge bicibwe burundu. Zimwe muri izi ngamba zizaba izo gushakira abakoraga ibiyobyabwenge ibindi bakora bibabyarira inyungu, gushyiraho ibigo bigira inama urubyiruko, n’ibindi.
Nta wabura kuvuga ko iyi gahunda ije yari ikenewe mu Karere ka Huye kuko ngo byagaragaye ko 65% by’ibyaha bihaboneka akenshi bikorwa n’urubyiruko ruba rwanyoye ibiyobyabwenge. Muri ibyo byaha harimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa ryo mu ngo, gufata abana ku ngufu, …
Uretse iyi komite ku rwego rw’Akarere yashyizweho uyu munsi, biteganyijwe ko hazashyirwaho n’izo ku nzego z’imirenge, utugari n’imidugudu, zose zigizwe n’abantu barindwi barindwi, ku buryo mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri izi komite zose zizaba zamaze kujyaho. Hazaba hasigaye ko zikora akazi zisabwa ku buryo zizagaragaza ibyo zagezeho mu mpera z’uyu mwaka.