Rwanda | Nyamasheke: Midimar igiye gufatanya na Croix Rouge mu gutabara abahuye n’ibiza.
Mu rwego rwo kwihutisha serivisi z’ubutabazi bw’ibanze ku baturage mu gihe habaye Ibiza hirya no hino mu gihugu, minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) igiye gukorana n’abakorerabushake b’umuryango utabara imbababare wa Croix Rouge bo mu mirenge, ngo kuko na mbere basanzwe bafite inshingano zo gutabara.
Nk’uko bitangazwa na Budederi Eric, umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza muri MIDIMAR, ngo mu gihe habaga ibiza ubutabazi bwashoboraga kugera ku baturage bwatinze ariko ubu amatsinda y’abakorerabushake ba Croix Rouge yo hirya no hino mu mirenge azajya ahita atabara mu maguru mashya, anatange amakuru ku nzego zitandukanye hanyuma MIDIMAR ize yitwaje ibikenewe mu butabazi bwisumbuyeho mu gihe ari ngombwa.
Aya matsinda y’abakorerabushake ba Croix Rouge yari asanzwe ariho mu mirenge, Midimar ikaba izayaha amahugurwa kugira ngo babashe kugira ubumenyi buhagije ku butabazi bw’ibanze ahantu hagwiriwe n’ibiza, ndetse n’uko bagomba gutanga amakuru yatuma Midimar ifata umwanzuro wo kuzana ubutabazi runaka.
Nyuma yo guhugurwa kandi midimar ngo izanashyira mu turere ibikoresho bizifashishwa mu butabazi bw’ibanze n’aba bakorerabushake.
Ku ruhande rw’aba bakorerabushake ba Croix Rouge, bavuze ko n’ubusanzwe ubutabazi bwari buri mu nshingano zabo kandi bakorera ubushake, bityo bakaba bijeje Midimar ko bazafatanya mu gutabara mu gihe habaye ibiza nk’uko byatangwajwe na Karemera Pierre, umwe muri abo bakorerabushake.
Yongeyeho ko basanzwe bafite amahugurwa ku butabazi bw’ibanze bityo ayo bazahabwa akazaba ari ayo kunononsora.
Midimar yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Croix Rouge ikaba yari yaje guhura n’aba bakorerabushake ku nshuro ya mbere ngo babagezeho gahunda bafite yo gukorana nayo, bakaba bazagenerwa amahugurwa mu minsi iri imbere.
Iyi gahunda yari isanzwe ikoreshwa mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza aritwo twa Nyabihu, Rubavu, Burera na Musanze, ubu ikaba igiye no gukoreshwa mu tundi turere dusigaye.
.