Subscribe by rss
    Thursday 21 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Sep 21st, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Ngororero: Abaturage b’Umurenge wa Kavumu bakubye 3 inkunga bari bariyemeje mu gushyigikira AgF

    fpr

    Mugihe igikorwa cyo kwihesha agaciro gikomeje mu Karere ka Ngororero, ku wa 18 Nzeri,2012, igikorwa cyo gutangiza ikigega agaciro Development Fund cyabereye mu Murenge wa Kavumu. Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro binyuranye birimo icy’umutekano, icy’imitangire ya service nziza, ikijyanye n’imihigo y’umurenge ya 2012/2013 n’ikiganiro cyo kwihesha agaciro.

    Mu kwihesha agaciro abaturage b’umurenge wa Kavumu ku ikubitiro bashyize mu kigega Agaciro Development Fund miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na mirongwitandatu n’atatu (15,037,063frw). Mugabo Gaspard ni umuhinzi, we yiyemeje gutanga ibiro 5 by’imyumbati bifite agaciro k’ibihumbi bibiri (2000F).

    Naho Mukamusoni Daphrose ati nahawe inka muri gahunda ya girinka, kubera aho ngeze nivana mu bukene ntanze ibihumbi bitanu (5000frw). Igikorwa cyo kwihesha agaciro cyabaye no mu mirenge ya Sovu yakusanyije (22,588,000frw), Ngororero (30,386,414 frw); Muhororo (12,903,000frw) na Kabaya(45,000,000frw).

    Ku bijyanye n’umutekano, umuyobozi w’ingabo yavuze ko umutekeno  ari wose abaturage bakaba basabwa kurwana urugamba rwo guhashya ubukene bakiyubakira igihugu bihesha agaciro. Ku mitangire ya services nziza perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Kavumu yasabye abayobozi kugira gahunda inoze igaragarira ababagana bose bikabarinda guta igihe. Abagana ubuyobozi nabo bagomba kugira gahunda bakirinda gusimbuka inzego igihe basaba services nabyo bituma bata igihe cyabo.

    Musabyimana Samuel, umukozi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu karere ka Ngororero, yasobanuye imvo n’imvano y’ikigega Agaciro Development Fund, yavuze ko ari uburyo abanyarwanda twabonye bwo kwihesha agaciro  mu kwiyubakira igihugu mu ruhando rw’amahanga. Yabibukije ko ak’imuhana kaza imvura ihise ndetse hakaba hari n’igihe yahita ntikaze.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED