Subscribe by rss
    Thursday 21 February, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sat, Sep 22nd, 2012
    Ibikorwa | By Aninta

    Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bw’akarere bugiye gusinyana imihigo n’abagize JAF kugira ngo barusheho kwihutisha no kunoza imikorere

    NyagatareDist

    Nyuma y’inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’ ihuriro ry’abafatanyabikorwa bako mu iterambere (JAF) kuri uyu wa 19/09/2012, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko mu byumweru bibiri biri imbere buzasinyana imihogo n’abafatanyabikorwa aho bazagaragaza ibikorwa byabo mu rwego rwo kunganira imihigo y’akarere.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred, avuga ko gusinyana imihigo n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere bizihutisha iterambere ry’ako karere kandi bikagahesha umwanya mwiza mu kwesa imihigo. Mayor Sabiti akomeza avuga ko bumvikanye ko bagenda bakayinoza noneho mu byumweru bibiri bari imbere bakazaza kuyisinyana n’ubuyobozi bw’akarere.

    Nyuma yo gusinyana imihigo ngo hazajyaho itsinda zijya rigeunzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo buri kwezi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare akaba avuga ko iryo tsinda  rizaba rigizwe na bamwe mu bakozi b’Akarere ndetse na bamwe mubagize JAF y’akarere. Akomeza avuga ko bizafasha kwihutisha imikorere ku buryo mu kwezi kwa gatandatu ibyo biyemeje byose bizaba byarangiye. Ibi ngo bikaba byabafasha mu ruhando rwe kwesa imihigo ku rwego rw’igihugu dore ko isuzumwa ryayo ku busanzwe riba mu kwa gatandatu.

    Tumukunde Chantal, uhagarariye Digital Opportunity Trust, avuga ko mu kunoza imikorere abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyagatare bagomba gushyira ingufu mu kwegera abaturage baha serivisi. Yagize ati “Ni ukugerageza gukorana n’akarere mu nzego zacu zose dukoreramo tugera mu baturage tukabereka ibyo dukora kuko ari byakwihutisha iterambere ry’akarere.”

    Iyakeremye Aimée, Umuyobozi wa JAF y’Akarere ka Nyagatare, we asaba abaturage kugaragaza ibikorwa bakora kugira ngo na byo bigaragare mu bikorerwa mu karere. Ati “Hari ibikorwa byinshi biba bikorwa ariko ntitubimenye kugira ngo bishyirwe hamwe n’ibindi byinjinzwe mu mihigo y’akarere kandi kuri ubu imihigu ireba ibikorwa by’abantu bose.” Iyakaremye akaba avuga ko biramutse bikozwe byafasha akarere kuba aka mbere mu kwesa imihigo.

    Uyu muyobozi wa JAF y’Akarere ka Nyagatare akaba avuga ko mbere yo gusinyana imihigo n’akarere barimo gutegura urutonde rw’abafatanyabikorwa bakuramo abarangije ibikorwa byabo ndtse baninjizamo abazanye ibikorwa bishya. Ku urwo rutonde bakaba banagaragaza ibikorwa bya buri mufatanyabikorwa ku buryo bizafasha mu gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa ndetse bikazajya binafasha akarere aho kageze mu mihigo.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED