Rwanda | GISAGARA: AMAHUGURWA KU ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO
Kuri uyu wa kane tariki ya 20 nzeri, mu karere ka Gisagara umurenge wa Save hatangijwe amahugurwa y’iminsi itatu ku bantu bo mu nzego zitandukanye bo muri uyu murenge, ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ariko biganisha cyane ku ngengo y’imari. Ubuyobozi bw’umurenge wa Save hamwe n’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI) bari gutanga aya mahugurwa baravuga ko bafite icyizere ko ibizava muri aya mahugurwa bizatanga umusaruro.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Save ufatanyije n’umuryango utegamiye kuri leta Association Modetse et Innocent (AMI) ufite icyicaro mu karere ka Huye, ngo agamije guhugura abantu bose bagira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo, kugirango babashe kuyisobanukirwa no kuyigira iyabo bityo bazabashe kuyesa ku rugero biyemeje.
Umuhuzabikorwa wa Association modetse et Innocent bwana Jean Baptiste BIZIMANA yagize ati « Aya mahugurwa twayateguriye abantu bose twakwita abavuga rikijyana mu baturage kuko harimo abahagarariye inzego zose. Turi gufatanya rero gusobanukirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo kugirango tubashe kuyisobanukirwa neza tuzanabashe kuyesa uko bikwiye”
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Save hamwe n’uhagarariye umuryango Association Modetse et Innocent bemeza ko aya mahugurwa azatanga umusaruro kuberako hahuguwe inzego zose zibasha ku gera ku baturage bityo zikazafasha kubigisha maze hakazahigurwa imihigo n’abaturage bagizemo uruhare.
Bwana Jean Claude KABALISA umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Save yagize ati “Icyizere kirahari, kuko kuba inzego zose zihagarariwe kugera ku muryango, bazadufasha guhugura no kwegera abaturage bityo imihogo ikazagerwaho n’abaturage babigizemo uruhare” Naho bwana Jean Baptiste we yagize ati “Dufite icyizere, twizera abanyarwanda kuko iyo ubahaye icyo bakora ukabaha n’ubushobozi baragikora kandi neza”
Umurenge wa Save niwo uje ku isonga mu guhabwa aya mahugurwa, nyuma yo kubona umusaruro azatanga, ndetse hakanaboneka ubushobozi buhagije, azatangwa no mu yindi mirenge 12 isigaye y’akarere ka Gisagara.





