Gisagara irashaka kuva ku mwanya wa nyuma mu bwisungane mu kwivuza
Akarere ka gisagara ubu kari ku mwanya wa 30 mu bwisungane mu kwivuza byumvikana ko kari ku mwanya wa nyuma, niyo mpamvu kari gushaka uburyo bwose kakoresha kugirango kave kuri uyu mwanya wa nyuma gahagazeho.
Mu nama yabaye tariki ya 12/12/2011 yahuje umuyobozi w’aka karere n’abashinzwe imibereho myiza mu mirenge ndetse n’abahagarariye ubwisungane mu kwivuza mu mavuriro yo murigisagara, bagarutse cyane ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe bavuga ko birimo amakosa.
Icyiciro cyanyuma kirimo abantu bagomba kuzafashwa na Leta bavuga ko cyabayemo abantu benshi baruta abo mu myaka yashize, bisobanurako rero habayemo amakosa kuko bagakwiye kuba baragabanutse kuko akarere gakura mu bikorwa by’iterambere bishobora gutuma abantu benshi bava mu bukene.
Umuyobozi w’akarere ka gisagara Leandre Karekezi, yasobanuriye aba bayobozi uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa kugirango abaturage babone ubushobozi bwo kujya mu bwisungane mu kwivuza kubatarabishobora ndetse n’uburyo bakumvisha abatarabyumva batabuze uburyo.
Mu byo yababwiye harimo kuba bagira inama abantu bari nko mu makoperative y’ubuhinzi gusaba ko koperative ibishyurira maze bakweza ibyo bahinze igihe cyo ku gurisha koperative ikagenda yiyishyura ayo yatanze kuri buri muntu.
Kuko mu mirenge hakunda kuboneka ibikorwa bisaba ko umurenge ushyiramo abakozi, umuyobozi w’akarere yabasabyeko mu gutanga iyo mirimo bajya bashyiramo abantu bahereye kuri bamwe batarishyura ubwisungane mu kwivuza hanyuma bakwishyurwa nabo bagahita bayatanga.
Kubera impamvu zo kuba abantu bamwe banga gutanga amafaranga batayabuze hafashwe icyemezo ko inzego z’umutekano zizabibafashamo maze hakajya hakorwa imikwabo kuko byagaragaye ko aho ikozwe abantu batanga amafaranga bakinjira mu bwisungane mu kwivuza.
Â
Â