Akarere ka Gisagara kamaze kuba ubukombe mu kurwanya ruswa n’akarengane
Akarere ka Gisagara kamaze guhabwa igihembo cyo gutanga service nziza, kurwanya ruswa n’akarengane inshuro eshatu ku rwego rw’igihugu.
Mu marushanwa yo kurwanya ruswa n’akarengane yakoreshejwe n’urwego rw’umuvunyi mu mwaka wa 2008, Akarere ka Gisagara kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’igihgu gahabwa igihembo cya sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) y’ibihumbi magana atanu (500.000Frw).
Sheki ya 500.000 yahawe akarere muri 2008
Mu mwaka wa 2009, ayo marushanwa yarongeye arakorwa, Akarere ka Gisagara kegukana umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu gahabwa sheki y’ikimenyetso (chèque symbolique) ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw).
Mu mwaka wa 2010, akarere ka Gisagara kabaye aka kabiri ku rwego rw’igihugu gahabwa sheki ya 1,000,000Frw.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere, urwego rw’umuvunyi rwasuzumaga inyandiko zigaragaza ukurwanya ruswa no kubahiriza amategeko mu nzego zose z’akazi, bakanasura abaturage bakaganira nabo. Mu biganiro bagiye bagirana n’abaturage, bagaragarije ubuyobozi ko ntaho bahura na ruswa mu karere kabo. Ibyo bikaba byaratumye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, akarengane n’ihohoterwa mu mwaka wa 2010 bibera ku Karere ka Gisagara ku rwego rw’Igihugu.
Zimwe mu ngamba Akarere kashyizeho ni ukubahiriza amategeko ku nzego zose z’imirimo, kandi ku nzugi za servisi za Leta hose hakandikwaho nomero ya terefoni y’umuyobozi w’akarere (Mayor) abaturage bahamagara baramutse bahawe serivisi mbi.
Akarere kubatse urwego rw’impuruza kuva ku karere ukagera ku mudugudu kandi bagurirwa terefoni ku rwego rw’imirenge. Impuruza ni urwego rugenzura imitangire ya servisi, rugatanga raporo mu nteko y’abaturage.
Akarere ka Gisagara kubatse muri buri kagari akagoroba k’ababyeyi aho ababyeyi bahura bakaganira ku buzima bw’imibereho y’imiryango yabo bigafasha gutahura, kwamagana no gukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo, dore ko akenshi ritavugwa ku karubanda. Aha abaturage bakaba bemeza ko byagize akamaro kuko nuwabikoraga rwihishwa asigaye atinya ko bamushyira hanze.
Akarere kubatse kandi mu baturage umuco wo kuvugisha ukuri bityo ihohoterwa n’ibindi bikorwa bibi byasiga isura mbi akarere bigakumirwa.
Ibyo byose hamwe n’igenzura ry’imikorere ku nzego zinyuranye byatumye akarere ka Gisagara gahora ku isonga mu gutanga serivisi nziza, kurwanya ruswa n’akarengane.
Clarisse Umuhire