Nyamasheke: Abagize Jadf barasabwa kuzuza inshingano zabo uko baziteguye.
Kuri uyu wa kane tariki ya 27/09/2012, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke (JADF Jyambere/Nyamasheke) bateraniye mu nama yari igamije kurebera hamwe uko barushaho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere, bakaba basabwe guharanira kuzuza inshingano zabo ndetse n’imihigo baba bariyemeje.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere akaba n’umuyobozi wa Jadf, Bahizi Charles, yasabye abagize JADF Jyambere y’akarere ka Nyamasheke kurangiza gahunda baba barateguye n’ibiba byarashyizwe mu mihigo y’akarere, kugira ngo uruhare basabwa mu guteza imbere akarere no kwesa imihigo rushyirwe mu bikorwa.
Yavuze ko abafatanyabikorwa batazuzuza ibyo biyemeje bazafatirwa ingamba zikarishye, ndetse bakaba bashobora no kwirukanwa mu karere.
Abagize Jadf batangaje ko iyi nama y’uyu munsi yari ikenewe kuko bigiyemo ingingo ikomeye yo kuzuza inshingano zabo n’imihigo baba bariyemeje gufasha akarere kwesa, bakanavuga ko nibaramuka bubahirije gahunda bihaye bazabigeraho nk’uko bitangazwa na Nyirangirimana Agnes, umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamasheke.
Umunyamabanga uhoraho wa Jadf Jyambere Nyamasheke, Karuhije Theophile atangaza ko mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo hari ibikorwa bategura bitandukanye birimo kwigira ku bandi ngo bakarishye ubumenyi, gukurikiranira hafi abafatanyabikorwa ngo bazabashe kuzuza inshingano zabo, ndetse no kwereka abaturage ibyo babakorera.
Yakomeje avuga ko abafatanyabikorwa bahize kuzakora ibyo bafitiye ubushobozi bityo hakaba nta mpungenge bafite zo kutazagera ku byo biyemeje gufasha akarere. Yakomeje avuga ko abagize Jadf aribo bushobozi bwayo bityo akaba abashimira ndetse akanabasaba gukomeza gushyiramo ingufu ngo irusheho gutera imbere.