Gakenke: Abanyamabanga Nshingwabikorwa 97 b’utugari bahuguwe ku miyoborere myiza
Abanyamabanga Nshingwabikorwa 97 b’utugari two mu Karere ka Gakenke batangiye kuri uyu wa gatatu tariki 26/09/2012 amahugurwa y’iminsi ibiri ku miyoborere myiza n’imitangire ya serivise.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muragwa Vincent, umukozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RARGA) avuga ko imitangire ya serivise igenda irushaho kuba myiza ariko hakaba hari byinshi bigikeneye gukosorwa.
Yongeraho ko abayobozi bashobora gutanga serivise mbi kubera ubumenyi buke bafite none aya mahugurwa akaba agamije kubongerera ubumenyi kugira ngo banoze serivise batanga ku baturage.
Amahugurwa nk’aya ngo azakomeza ku buryo buhoraho kandi n’abayobozi bayakurikirana bahabwe impamyabushobozi; nk’uko Muragwa yakomeje abishimangira.
Muri ayo mahugurwa, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bibukijwe ko imiyoborere myiza ishingiye ku mahame yo gukorera mu mucyo, guha uburenganzira n’amahirwe angana abo bayobora, gukorera ku ntego, kumurikira abaturage ibyo bakora n’ibindi.
Abitabiriye amahugurwa baganira n’itangazamakuru bavuga ko ayo mahugurwa ari ingirakamaro kuko azabafasha kunoza imiyoborere yabo na serivise bahaga abaturage babagana. Ariko, bagaragaza ko ikibazo cyo kutagira ibinyabiziga bibafasha kugera ku baturage ku buryo bworoshye kiracyari imbogamizi mu gutanga serivise nziza.





