Karongi: Abadepite bashimye akarere ka karongi kugukoresha neza ingengo y’imari
Bamwe mu badepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite barashima akarere ka Karongi kuko gakoresha neza umutungo bagenerwa na Leta.
Ibi byatangajwe na Depite Mukama Abbas, wari uyoboye itsinda rya bamwe mu bagize iyo komisiyo basuye aka karere tariki 17/01/2012. Iryo itsinda ryari ryaje kureba uburyo iyo ngengo y’imari ishyirwa mu bikorwa mu karere ka Karongi, cyane cyane harebwa icyo biri kumarira umuturage. Depite Mukama yavuze ko muri Karongi bahakuye ishusho nziza kuko ugereranyije n’ubushize hari ibyagiye bikosorwa mu ikoreshwa ry’umutungo bagenerwa na Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, Hakizimana Sebastien, avuga ko ubu aka karere kageze kuri 41% mu gukoresha ingengo y’imari iteganyirijwe iki gihembwe.
Izi ntumwa za rubanda zanasuye imirenge ya Rubengera na Rugabano, hagamijwe kwirebera uburyo iyi ngengo y’imari ishyirwa mu bikorwa kuko ibyinshi bikorerwa mu mirenge.