Kwamamaza HANGA UMURIMO byasojwe, hakurikiyeho kuyitabira
gahunda yiswe Hanga umurimo yashyizweho na leta y’urwanda igamije gushishikariza Abanyarwanda mu byiciro binyuranye, gutekereza imishinga yunguka, bakihangira imirimo ibyara inyungu bakazafashwa na leta kuyibonera igishoro, ingwate n’ubujyanama mu kuyishyira mu bikorwa, yashojwe, ubu igikurikiyeho ni ukuyishyira mubikorwa.
Ubu bukangurambaga bwageze mu Ntara zose z’u Rwanda buhamagarira Abanyarwanda bo mu byiciro byose gutekereza cyane bagahimba imishinga myiza izababyarira inyungu, ndetse byaba akarusho igatanga akazi ku bantu benshi mu byiciro by’imishinga mito mito n’iciriritse.
Mu gushyiraho iyi gahunda, guverinoma y’u Rwanda irateganya ko buri mwaka hazajya hatangizwa ibikorwa n’imishinga mishya ku buryo bizagera muri 2020 hamaze gushingwa imishinga myinshi ibyara inyungu kandi yatanze akazi gaciriritse ku bantu bakabakaba miliyoni n’igice (1,400,000).
Gahunda ya Hanga umurimo iteganya ko umuntu wese uzabasha guhimba umushinga wabyara inyungu azafashwa na guverinoma y’u Rwanda, agahabwa ubujyanama bwo kunoza uwo mushinga neza, akanatangirwa ingwate akeneye igihe ashaka inguzanyo y’amafaranga yo kushyira mu bikorwa.
Biteganijwe ko iyi ngwate yazajya iba ingana na 50% ku mishinga yatanzwe n’abagabo, naho iyatanzwe n’abakiri bato b’urubyiruko, hagati y’imyaka 16 kugera kuri 35, naho iy’ abagore ikazatangirwa ingwate ishobora kugera kuri 75%.