Rwanda | UBURENGERAZUBA: Gukora Raporo y’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta Si Iby’Umuntu Umwe

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta Obadiah Biraro (ibumoso),
ati iyo tuje mu Ntara y’iBurengerazuba tuba dufite icyizere kuko
basanzwe bafite clean audit report inshuro ebyili.
Guverineri Kabahizi Céléstin (iburyo) ati ibanga ni ugukorera hamwe
Nubwo mu Intara y’iBurengerazuba ihagaze neza ku mikoreshereze y’imari ya leta nk’uko byemezwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, hari ahakigaragara guhuzagurika kubera kutamenya ngo ni inde ushinzwe iki n’iki muri komite zishinzwe gukora raporo mu turere.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro mu nama yagiranye n’uturere turindwi tugize Intara y’iBurengerazuba yavuze ko ahari ibibazo nko mu turere twa Karongi na Rubavu, ahanini byagiye biterwa n’uko abagize komite zishinzwe gukora raporo batumvaga neza icyo uruhande uru n’uru rushinzwe. Ibi rero nk’uko Obadiah Biraro abisobanura bishobora gutuma habaho kwitana ba mwana:
“Ubusanzwe Intara y’iBurengerazuba bagize clean audit report inshuro ebyili, ni yo mpamvu twaje gukorana inama kugira ngo turebe ko governor byabindi bye, budget agent, ko abibwira uturere twe uko ari turindwi, ese arabivuga nangwa ntabivuga? Niba atabivuga, reka dufatanye tubivuge. Ubu rero twaje kuvuga ngo byabindi bikorerwa hano ku Ntara bigashoboka kuki uturere tutabikora? Turibwira rero ko iyi clean audit report iboneka ahangaha, igomba no kuboneka mu turere turindwiâ€
Intara y’iBurengerazuba imaze kugira inshuro ebyili zikurikiranya raporo nta makemwa ku mikoreshereze y’imari ya leta. Guverineri Kabahizi Céléstin avuga ko ibanga nta rindi usibye gukorera hamwe:
“Raporo igomba gukorwa n’abantu bose. Ntago ari iya chief budget manager, ntabwo ari iya kontabure, ntago ari iya auditeur wenyine. Kandi noneho n’ibigaragayemo ibibazo bigakosorwa hakiri kareâ€
Guverineri w’Intara y’iBurengerazuba aranashima umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ko iyo agiye kuza abanza kubateguza, akabaha umwanya wo kwikebuka bakareba niba buri kintu gisobanutse, byaba ngombwa akaza akamarana iminsi nk’itanu n’abashinzwe gukora raporo agenda abereka aho bashobora kuba bafite utubazo akabaha umwanya wo kubikosora.
Â