Rwanda : Imyanya myiza mu mihigo siyo ntego, turashaka impinduka mu mibereho y’abaturage-Guverineri w’Iburasirazuba
Ibi guverineri Uwamariya yabibwiye abayobozi b’ibanze mu nampa mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba yateranye ejo kuwa 27/9/2012 aho barebeye hamwe aho Uturere tugeze duhigura imihigo twahize muri aya mezi atatu ashize.Madamu Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba aravuga ko abakozi bose mu nzego z’ibanze muri iyo Ntara bakwiye gukora cyane, bakazirikana ko akazi kabo ari ukuyobora abaturage mu bikorwa bibateza imbere kandi bikazana impinduka nziza mu buzima bwabo.
Umuyobozi w’Intara yasabye abayobozi kwihatira guhigura imihigo neza, bareba koko niba igera ku ntego yo guhindura ubuzima bw’abaturage bukaba bwiza aho kwita ku kuzuza impapuro zizabazanira amanota meza gusa.
Muri iyi nama bishimiye ko Uturere two mu Burasirazuba twesheje imihigo n’amanota meza twose, ndetse n’imyanya ikaba yarabaye iyo hejuru ureste uturere twa Rwamagana na Kirehe kandi natwo amanota yagabanutse kubera imihigo mike itaragezweho neza bitewe n’abaterankunga batatanze inkunga bari baremeye.
Ibi ariko ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba ko bitagira uwo bica intege, ndetse abahigura imihigo bakagambirira cyane cyane guteza imbere abaturage no kubageza aheza.
Â