MINALOC yashyikirije akarere ka Nyanza igihembo cyo kuba indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda
Mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2012 wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 29/09/2012, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu( MINALOC) yashyikirije akarere ka Nyanza igihembo cy’uko kabaye indashyikirwa mu kwita ku bikorwa by’umuganda w’abaturage.
Icyo gihembo kingana na Miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda( 1500.000frw) kikaba cyari giherekejwe n’igikombe.
Nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yabitangaje akarere ka Nyanza kahawe icyo gihembo biturutse ku bikorwa by’umuganda wakozwe n’abaturage b’akagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo bashoboye kwiyubakira ibiro by’imidugudu 11 mu gihe ahandi bakirwana no kubaka ibiro by’utugali.
Yakomeje avuga ko ashimira akarere ka Nyanza kuba karegukanye icyo gihembo cyo kuba baragize uruhare rwo kwiyubakira ibiro by’imidugudu mu mwaka wa 2011 ushize bifashishije ibikorwa by’umuganda w’abaturage.
Musoni Protais yagize ati: “ Kuva u Rwanda rwatangira gukora ibikorwa by’umuganda hamaze gukorwa ibikorwa byinshi kandi byose nibyo kwishimira kuko abanyarwanda bo ubwabo nibo bishatsemo ibisubizo by’ibibazo bibarebaâ€.
Mu mwaka wa 2012 harateganwa kuzashyirwa ingufu nyinshi mu kurwanya isuri no kongera ibikorwaremezo mu turere dutandukanye tw’igihugu hifashishijwe ibikorwa by’umuganda rusange w’abaturage.
Abakuru b’imidugudu bakorera muri izo nyubako zubatswe n’igikorwa cy’umuganda akaba ari nazo zahesheje akarere ka Nyanza igihembo bavuga ko ubu bafite aho bakorera bityo bigatuma abaturage baza babashaka bagira aho babasanga mu gihe mbere y’uko biyubakira ibiro by’imidugudu ngo bamwe muri bo wasangaga babungana kashe kandi batagira aho babika impapuro n’ibindi bikoresho by’ababyobozi bo mu nzego z’ibanze bakunda kwifashisha.
Mu mwaka wa 2011-2012 ushize w’ingendo y’imali ibikorwa by’umuganda byakozwe mu gihugu hose byari bifite agaciro gasanga miliyari 12 nk’uko James Musoni, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabitangaje.