Ngororero: Inteko z’abaturage ziracyarangwa n’intege nke
Byagaragajwe mu nama yahuje abakozi b’akarere bashinzwe imyoborere myiza, abakozi b’imirenge bashinzwe irangamimere, abakozi bashinzwe ubujyanama mu by’amategeko n’ inzego z’umutekano. Isesengura ryibanze ku mikorere y’inteko z’abaturage n’uburyo zahabwa ingufu kugirango ibibazo bituma basiragira mu nzego z’ibanze byavaho burundu , ibibonetse bigakemurirwa muri izo nteko.
Abashinzwe iranga mimerere mu mirenge bemeza ko inteko z’abaturage zidakora ko ahubwo ibibazo byinshi bishyikirizwa abunzi ariko aba nabo hakaba hari aho bafite imikorere idahwitse. Abunzi bakaba banengwa cyane ko bakora raporo zidahwitse cyane ko hari abatazi kwandika neza.
Kugira ngi icyo kibazo gikemu basanga habaho uburyo bumwe bwo gukora raporo (report format) kugirango abunzi bajye batanga raporo zisobanutse. Abashinzwe irangamimerere bagaragaza impungenge ziterwa nuko hakigaragara abaturage basimbuka inzego kandi inzego bitabaje zikakira ibibazo byabo zitababajije ikaye igaragaza uko ikibazo cyakemuwe ku rwego rw’inzego z’ibanze.
Abari mu nama bumvikanye ko inteko z’abaturage zigomba guhabwa ingufu kuko arizo rwego ruzarangiza ibibazo bitesha abaturage igihe iyo birukankira mu nkiko zaba izisanzwe cyangwa iz’abunzi. Gusa nanone byagaragaye ko imirenge yose uretse uwa Matayazo itigeze itanga raporo y’ighe inteko z’abaturage ziteranira kandi byafasha kujya bazisura.
Kimwe mu byemezo byafashwe ni ugushyiraho gahunda y’inteko z’abaturage mu tugari no mu mirenge ariko kuburyo bitabangamira gahunda zisanzwe z’abaturage. Mu tugari zizajya ziterana rimwe mu cyumweru naho mu mirenge bikaba rimwe mu kwezi.