Rwanda | Rulindo: abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bongerewe ubumenyi.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bo mu karere ka Rulindo bamaze iminsi ibiri bahugurwa na RALGA , ku bintu bitandukanye bijyanye n’ishingano zabo mu kazi bakora .
Mu byo bahuguwemo, ngo harimo ibyo bari batuwe bazi ,harimo kandi ibindi bishyashya batari bazi ,bamwe muri bo bavuga ko hari ubwo inzego zibakuriye zabagonganishaga, kubera kutamenya ko hari ibyo bafitiye uburenganzira bwo gukora.
Ingabe Issa ,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kigarama gaherereye mu murenge wa masoro,Yagize ati “nyuma yo kumara iminsi ibiri ndi mu ishuri ,ndahamya ko hari ubumenyi bwinshi mpungukiye ,kandi hari n’ibindi mpakuye ntari nzi ko biri mu nshingano zanjye.”
ubu rero icyo ngiye gukora, ni ukongera imbaraga mu kazi, by’umwihariko ntanga service nziza, nk’uko biri mu nshingano zanjye.”
Akomeza atanga urugero rw’ukuntu inzego zibakuriye zabagonganishaga mu kazi,ariko ngo bamenye neza uburenganzira bwabo ,kuko nta kwivanga mu kazi.
Akimana Bibiyana umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka nvuzo,
ati”amahugurwa nyakuyemo kunoza service ‘kubahiriza hagunda za leta ,gukura abaturage mu bukene, Ingamba ni uko ngiye kuzamura iterambere ryihuse umuturage mukure ahantu mugeze ahandi kuko ari twe tuba turi hafi y’abaturage nitwe tuba tuzi imibereho yabo cyane kurusha inzego zindi zo hejuru.
Muragwa Vincent impuguke mu guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze Yagize ati “hari ibyo batari bazi hari n’ibyo bazi ,tuba tugira ngo tubongerere ubumenyi ikindi ni uko bahura bakigiranaho kuko ntibaba banganya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze”
Mu byo bahuguwe harimo ibijyanye no kurangiza imanza,ubusanzwe bikorwa n’abanyamategeko babigize umwuga ariko ubu abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bashobora kurangiza imanza.
Muragwa avuga ko Aba bayobozi ngo bateye intambwe ikomeye.ikirushijeho kandi ngo barushijeho kwigirira icyizere ngo kuko hari ibyo bakoraga bashidikanya.
umuyobozi w’akagari ni we muyobozi wo hasi witwa umukozi wa leta ,ngo akaba ari muri urwo rwego agomba kugira ubumenyi buhagije mu miyoborere myiza.
RALGA,yatangije amahugurwa ku bayobozi b’ibanze tariki 14/9/2012, imuhanga. RALGA kandi yanahubatse ikigo cyo guhuguriramo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, ikigo kitwa Local Government Institute.





