Akarere ka Nyabihu kaza ku mwanya wa 10 mu miyoborere myiza
Kugira imiyoborere myiza y’abo bashizwe kuyobora ni inshingano ya buri muyobozi wese mu Rwanda, haba mu turere  uko ari 30 ndetse no muzindi nzego.
Iyi ni imwe mu mpamvu hakorwa ibigereranyo bitandukanye ku bijyanye n’imiyoborere myiza ku rwego rw’uturere, bikaba bisaba buri muyobozi w’akarere n’abamugaragiye uhereye mu nzego z’ibanze kunoza imiyoborere myiza hitabwa cyane cyane ku cyateza imbere abaturage ayoboye n’igihugu muri rusange. Ni muri urwo rwego, urwego rw’umuvunyi rwateguye gahunda y’amarushanwa ku miyoborere myiza yitabirwa n’uturere, akaba akoreshwa muri gahunda y’ibikorwa byahariwe icyumweru cyo kurwanya ruswa kiba mu kwezi kw’Ukuboza buri mwaka .Aya marushanwa akaba akozwe ku nshuro ya 4.
Ayo marushanwa yateguwe mu byiciro bibiri : icyiciro cya mbere buri karere kuzuza imbonerahamwe y’ibibazo bashyikirijwe ku gihe, naho icyiciro cya kabiri Urwego rw’Umuvunyi rukagenzura niba ibyujujwe n’uturere bifite ibipimo bifatika. Akarere kasabwaga kuzuza imbonerahamwe kerekana ibyagezweho n’ibibigaragaza bishingiye ku ngingo enye ngenderwaho arizo imiyoborere, ubugenzuzi, imitangire y’amasoko n’imenyekanishamutungo, hakiyongeraho n’udushya Akarere kagezeho mu rwego rwo kurwanya ruswa. Ibisubizo byanditse bigashyikirizwa Urwego rw’Umuvunyi ku gihe bigahabwa amanita kuri 30, naho igenzura rigahabwa amanota 70. Muri aya manota 70,  amanota 20 yaharirwaga udushya mu kurwanya ruswa. Dore uko uturere 30 tw’ u Rwanda twitwaye dute mu mwaka wa 2010-2011.
-  GISAGARA n’amanota 87
-  NYAMASHEKE n’amanota 86
-  KAMONYI n’amanota 85
-  RULINDO n’amanota 83.5
- GATSIBO n’amanota 83
-  NYARUGENGE n’amanota 82.5
-  KICUKIRO n’amanota 82
-  NGORORERO n’amanota 81.5
-  BURERA n’amanota 81
-  NYABIHU n’amanota 80
-  HUYE n’amanota 78
-  NYAMAGABE n’amanota 77
-  NYARUGURU n’amanota 76
-  RUTSIRO n’amanota 76
-  GICUMBI n’amanota 76
-  RUBAVU n’amanota 75
-  KAYONZA n’amanota 74
-  RUHANGO n’amanota 73
-  MUHANGA n’amanota 72
-  NGOMA n’amanota 70
-  GAKENKE n’amanota 66
-  NYANZA n’amanota 60
-  RUSIZI n’amanota 54
-  BUGESERA n’amanota 50.5
- GASABO n’amanota 50
-  MUSANZE n’amanota 49.5
-  KARONGI n’amanota 40
-  KIREHE n’amanota 40
-  NYAGATARE n’amanota 40
- RWAMAGANA n’amanota 0
hagaragayemo uturere twagiye dusubira inyuma utundi tukaza imbere ku myanya  twahozeho, Akarere ka Nyabihu kari kabaye aka mbere umwaka ushizemu kurwanya ruswa, ubu kaje ku mwanya wa 10. Mu mwaka ushize wa 2009-2010 akarere ka Kamonyi kari ku mwanya wa 16 none ubu kari ku mwanya wa 3 byerekana ko kateye imbere . Akarere ka Gatsibo, mu mwaka ushize kari ku mwanya wa 26, ubu kari ku mwanya wa 5 ; Akarere ka Nyarugenge kari ku mwanya wa 27 umwaka ushize, ubu kari ku mwanya wa 6 ;Akarere ka Rutsiro mu mwaka ushize kari ku mwanya wa 30, ubu kari ku mwanya wa 14 ;Akarere ka Nyamagabe mu mwaka ushize kari ku mwanya wa 25, ubu kari ku mwanya wa 12 . Gusa uturere twaje imbere tukaba ngo twararanzwe n’udushya mu kurushaho guhashya ruswa aho iva ikagera.