Rwanda | RUSIZI: INAMA Y’UMUTEKANO Y’AKARERE KA RUSIZI YAFASHE INGAMBA ZO GUKAZA UMUTEKANO.
Mu nama y’umutekano yaguye ngarukakwezi y’akarere ka Rusizi yo kuwa 28/09/2012, barebeye hamwe uburyo mu mirenge abaturage bitabiriye gahunda y’ikigega Agaciro Development Fund,izindi gahunda ziri mu bikorwa by’imihigo, izirebana no kubaka ibyumba by’amashuri na za biro z’utugari,kimwe n’aho za SACCO(Koperative z’imirenge zishinzwe kubitsa no kuguriza) zikorera,ndetse no kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’igihembwe cy’ihinga 2013 A rigeze.
Ku ngingo irebana n’uko umutekano wifashe mu karere ka Rusizi,muri rusange basanze wifashe neza,bimwe mu byawuhungabanyije muri uku kwezi gushize kwa 9 hagaragajwe ubujura buciye icyuho,impfu mu mazi y’umugezi wa Rusizi, Ibiza byatewe n’imvura,urubura n’umuyaga byibasiye imirenge imwe n’imwe,aho byangije amazu y’abaturage mirongo inani n’umunani ( 88) mu murenge wa Bugarama, imirima n’imyaka mu mirenge ya Muganza,Butare,Bweyeye, Nkungu na Nyakarenzo nk’uko Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu HABYARIMANA Marcel ari na we wari uyoboye iyi nama yabitangaje.
Ikindi cyavuzweho ni umuntu uheruka kurohama muri uwo mugezi wa Rusizi arimo koga, akaba yari yaturutse mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru. Kwitwararika ku kiyaga cya Kivu n’umugezi wa Rusizi,Gukaza amarondo, gukomeza guhanahana amakuru mu buryo bwihuse ku kintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano,kurushaho kwita ku ikaye y’umutekano ya buri mudugudu,habarurwa ababa bahacumbitse bose hanamenyekana ikiba kibagenza, abaturage bagomba guhora bazirikana ko umutekano ari wo shingiro rya byose buri wese aharanira kuba ijisho rya mugenzi we,iyo akaba ari imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi.





