Rwanda | Rutsiro : Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahuguwe ku miyoborere myiza no gutanga serivisi
Abanyamabanga nshingwabikorwa bayobora utugari twose tugize akarere ka Rutsiro baratangaza ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo nyuma y’ubumenyi butandukanye bungukiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri ku miyoborere myiza ndetse n’imitangire ya serivisi mu tugari.
Bamwe mu bitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko ubusanzwe bayoboraga utugari nyamara ntaho babyize. Ibi ngo byatumaga bakora uko babyumva, ubundi bagakora bakurikije amabwiriza aturutse mu nzego zo hejuru.
Ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rifatanyije na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) bashaka ko abayobozi bari mu nzego z’ibanze babikora ku buryo bw’umwuga. Ni muri urwo rwego hateguwe amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi mu kazi kabo ka buri munsi.
Ni amahugurwa yibanze ku ngingo ebyiri zerekeranye n’uburyo bwo kunoza imiyoborere myiza ku rwego rw’utugari ndetse n’uburyo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari barushaho gutanga servise nziza ku baturage.
Nizeyimana Barthazar, umwe mu bahuguraga abo banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari avuga ko bafatanyije gusesengura ingorane abo bayobozi bahura na zo mu gushyira mu bikorwa amahame y’imiyoborere myiza, hanyuma abahugura babafasha kubona icyaba nk’ingamba zabafasha kurushaho kuvugurura imiyoborere myiza no gutanga serivise zinoze.
Zimwe mu mbogamizi bagaragaje zirimo kuba bagira akazi kenshi, bakorera ahantu hanini, kandi ubushobozi bw’ibanze buborohereza muri ako kazi bukaba butarabageraho.
Kuri izo mbogamizi, abahugura babagaragarije yuko atari ikibazo cyabo bwite ahubwo ko ari ku rwego rw’igihugu ndetse na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba ikizi, ko ahubwo icyo bagomba kugerageza gukora ari ukwegera abaturage, bakaganira na bo, bakabafasha kugira uruhare muri gahunda zose zigamije guteza imbere abaturage, bityo uko abaturage bazagenda batera imbere, ni nako amikoro azagenda aboneka, kandi naboneka n’abayobozi mu tugari na bo hakaba hari ikizere ko ubushobozi buzabageraho.
Amahugurwa kandi yagarutse no ku nshingano z’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari zijyanye no gukusanya amakuru y’ibanze, n’ibipimo by’ibanze byo guheraho mu gihe hategurwa gahunda z’iterambere.
Haganiriwe no kubirebana n’indi ngingo bafite mu nshingano zabo, irebana no gutanga serivise, muri iyo serivisi hakazamo no kurangiza imanza. Basobanuriwe amahame abigenga, ndetse n’inzira zose bigomba kunyuramo kugira ngo birusheho kunoga.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bavuga ko ibyari bikubiye muri izo nyigisho bizabafasha cyane mu kazi kabo kubera ko atari kenshi bagiye bakurikira amahugurwa, bakaba bavuga ko bimwe mu byo bakoraga nabi bagiye kubikosora.
Niyitegeka Theophile, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nkora mu murenge wa Kigeyo avuga ko mu byo bagiye kunoza birimo no kurangiza imanza z’abaturage.
Ati :â€Twabonye itegeko rishya rikubiyemo ibirebana no kurangiza imanza ryasohotse mu kwa 06/2012, tukaba twabonyemo ingingo nyinshi tutibandagaho mu kurangiza imanza, bityo bikaba byadushoraga mu manza kubera kurangiza urubanza nabi , tukaba kandi twakoraga n’andi makosa atandukanye bitewe n’uko tutari tubisobanukiwe.â€
Ayo mahugurwa ku miyoborere ndetse no gutanga serivisi nziza mu tugari yari ay’iminsi ibiri akaba yaratumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa 62 bayobora utugari twose tugize akarere ka Rutsiro.
 Â