RWANDA | GISAGARA: BAHAWE ISHIMWE N’UMUYOBOZI W’AKARERE KUBERA KO BITABIRA IBIKORWA BY’UMUGANDA NEZA
Abaturage bo mu murenge wa Nyanza uherereye mu karere ka Gisagara, bakunze kurangwa no kwitabira cyane ibikorwa by’umuganda usoza ukwezi, ibyo bituma mu mumuganda washoje uku kwezi kwa 9 kurangiye, nyuma yo gusibura imirwanyasuri iri kuri ha 42 bahabwa n’umuyobozi w’akarere ishimwe ry’amafaranga ibihumbi Magana atatu y’u Rwanda(300.000).
Iyi mirwanyasuri yasibuwe mu kageri ka Nyaruteja umudugudu wa Rutagayantete ahari ubutaka bungana na ha72 zitegarijwe kuzahingwamo Kawa n’ahari ubungana na ha 100 buzahingwamo Soya.
Abaturage b’uyu murenge wa Nyanza bavuga ko ikibatera kwitabira umuganda ku bwinshi ari ko bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’iki gikorwa, aho bamaze kwibonera ko ibiwuvuyemo byose aribo bigirira akamaro.
Athanase MURINDAHABI umuturage w’uyu murenge aragira ati: « Umva nawe ra! Ubu se iyo nsibuye umuhanda hari ubwo ari umuyobozi uza kuwunyuramo buri gihe sijye mpanyura? Twamaze kubona ko nyine uyu muganda ari twe ufitiye akamaro none tuwitabira twese kandi tubyishimiye »
Usibye kwitabira igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi, aba baturage kandi bongera kwibutswa kwitabira ibikorwa byose by’iterambere, kugirango barusheho kuzamura imibereho yabo bayigira myiza bisumbuyeho. Umuyobozi w’akarere Bwana Léandre KAREKEZI yagize ati:
« Nibaharanire ibikorwa by’iterambere bizabaha kuzamura imibereho yabo, bongere amasaha yo gukora, bitabire gutura ku mudugudu aho bazajya babasha gushyikira ibikorwa remezo nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi n’amavuriro hafi. Bitabire kandi ubwisungane mu kwivuza na gahunda yo kuringaniza imbyaro kugirango babashe kurera abo babyaye »
Ku kirebana n’ubuhinzi, Bwana KAREKEZI avuga ko byaba byiza bashatse igihingwa kibaha amafaranga kurusha ibindi kandi bakagihitamo bakurikije igitanga umusaruro kurusha ibindi kuko iyo umuntu afite ifaranga agera kuri byinshi.
Abaturage b’akarere ka Gisagara muri rusange bashishikarizwa kujya bitabira ibikorwa by’umuganda rusange kuko ngo iyo bahuye ari benshi batizanya imbaraga maze bakabasha gukora igikorwa kigaragara.