Rwanda | Rusizi: Abayobozi b’utugari barasabwa gushyira mubikorwa inshingano zabo barushaho kugira imyumvire myiza iganisha abaturage mu iterambere.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/10/ 2012, mu murenge wa Kamembe ho mu Karere ka Rusizi hatangiye amahugurwa y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 94 tugize akarere ka Rusizi.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Bwana Nzeyimana Oscar, yasabye aba bayobozi b’utugari kubyaza aya mahirwe babonye umusaruro, kandi ubumenyi bazahakuru bukazaba uburyo bwiza bwo kurangiza neza inshingano zabo, cyane cyane ko hari abajyaga banengwa n’ababagana ko batabaha serivise zinoze.
Mayor Oscar, avuga ko muri aya mahugurwa bagomba kugaragariza ababahugura, aho bagaragaza intege nke, kugira ngo babashe kubagira inama y’uburyo bakwivugurura mu mikorere yabo kandi bigatanga  umusaruro mwiza mu byo bakora.
Biteganyijwe ko aba bayobozi b’utugari bazahabwa ubumenyi ku mitangire ya serivise ikwiye mu nzego za Leta, uburyo bwo gushyira mu bikorwa inshingano zabo n’imikoranire yabo n’abafatanyabikorwa baboneka mu tugari bayoboye.
Ubwo yatangiraga kandi intumwa ya RALGA Bwana Frank Ukobukeye, yabagaragarije ko, impamvu batekerejweho; ngo byaturutse kubushakashatsi bwakozwe na RALGA n’ikigo RGB, bukagaragaza ko Abanyamabanga Nshingwabikorwa batajya babona amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi kimwe n’abandi bakozi bo munzego za Leta, nyamara aribo rufunguzo rw’iterambere rw’aho bayobora dore ko aribo banakorana nabo baturage buri munsi bityo ngo bakaba baraharenganiraga, basabwe kujya bagaragaza ubwitange, gushishoza, no gushyira imbere inyungu z’umuturage kandi bagashimishwa no kubona hari aho ageze yiteza imbere.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Oscar Nzeyimana ngo; Abanyamabanshingwabikorwa b’utugari bakwiye kugira imyumvire kurusha abandi no kumva vuba impinduka nziza.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikigo Ralga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), bikaba biteganyijwe ko azamara iminsi ibiri nyuma yigihe hakazakorwa isuzuma kugirango barebe ko ibyo bahuguwe biri gushyirwa mubikorwa.