Rwanda | Nyamasheke: JADF y’imirenge yasoje amahugurwa y’iminsi ibiri.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/10/2012, abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ku rwego rw’umurenge bashoje amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye na SNV n’akarere ka Nyamasheke, akaba yari agamije kubongerera ubushobozi.
Nk’uko Musengimana Sylvestre, watangaga aya mahugurwa yabitangaje, ngo aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kubasobanurira icyo JADF aricyo, imikorere yayo, abagize Jadf ku rwego rw’imirenge, ndetse bakanaboneraho umwanya wo kubisesengura ngo banoze imikorere yabo.
Aya mahugurwa kandi ngo yabaye n’umwanya wo kubahuriza hamwe ngo babashe guhana amakuru ku mikorere, ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’imirenge yabo, bamwe bakabasha kwigira ku bandi uburyo bw’imikorere.
Musengimana ngo yizeye ko nyuma y’aya mahugurwa yagenewe abagize JADF ku rwego rw’umurenge hazagaragara impinduka mu mikorere iganisha ku iterambere y’abagize JADF.
Asoza aya mahugurwa, umuyobozi wa JADF ku rwego rw’akarere, Bahizi Charles, yatangaje ko amahugurwa nk’aya yari akenewe kuko azafasha JADF kunoza inshingano zabo. Yavuze ko ubu usanga iterambere rihera hasi mu mirenge no mu tugari, bityo abafatanyabikorwa bahegereye bakaba basabwa kubigiramo uruhare no gukurikiranira hafi gahunda z’iterambere aho bakorera mu mirenge.
JADF itanga umusaruro mu iterambere ry’akarere mu bikorwa bitandukanye by’abafatanyabikorwa, ibi byose bikaba bikorerwa mu mirenge hirya no hino.
Abagize JADF mu mirenge basabwe kubahiriza gahunda baba barateguye ku gihe kugira ngo n’imihigo ibashe kugerwaho, bagakorera hamwe kandi inzego z’imirenge zikabakurikiranira hafi.
Abitabiriye amahugurwa biyemeje ko bagiye kunoza imikorere yabo bashyiraho gahunda y’ibikorwa bazagenderaho, bategura amategeko yihariye abagenga, bakabarura abafatanyabikorwa bakorana, ndetse bakanasangiza abandi ku masomo bahawe.