Rwanda | Nyamasheke: Umutekano mu kwezi gushize wagenze neza.
Kuri uyu wa kane tariki ya 4/10/2012, Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamasheke yateranye ngo isuzume uko umutekano wari wifashe mu kwezi gushize kwa nzeri, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke akaba atangaza ko umutekano wari wifashe neza n’ubwo hatabuze utuntu tumwe na tumwe twawuhungabanyije.
Nyuma y’inama umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yatangaje ko muri rusange basanze umutekano warabaye mwiza muri uku kwezi gushize, gusa akavuga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe byagaragaye byahungabanyije umutekano higanjemo cyane; gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, imfu zitandukanye no gukoresha ibiyobyabwenge, umuyobozi w’akarere akaba avuga ko hari ingamba bafatiye muri iyi nama ngo bazabashe gukemura ibi bibazo byose byabangirije isura.
Mu kwezi gushize kandi ngo hanagaragaye icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu karere, bityo umuyobozi w’akarere akaba yasabye abaturage gushishoza ngo batazahangikwa ayo mafaranga.
Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni uko usanga amarondo yaradohotse bishobora kuba biterwa no kwirara kw’abaturage kuko babona umutekano usesuye, bakaba basabwa guharanira ko wasugira ugasagamba, ndetse bakanarushaho gucunga umutekano w’ikiyaga cya kivu ngo kitazaba inzira y’abahungabanya umutekano.
Abagize inama y’umutekano yaguye y’akarere kandi banarebeye hamwe uko igihembwe cy’ihinga kiri kugenda ngo kuko kuba abaturage baba bafite ibyo kurya bihagije ari kimwe mu bituma habaho umutekano, bityo buri rwego rukaba rwasabwe kubikurikirana ngo kizasigire abaturage umusaruro uhagije.
Baneretswe uko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri, ubwiherero n’amacumbi y’abarezi iri kugenda, bakaba basabye ko hashyirwamo ingufu kuko hakiri akazi kenshi ko gukora kandi inzego zose zikabigira ibyazo.





