Rwanda | RUSIZI: UBUMWE N’UBWIYUNGE IRUSIZI BUKOMEJE KUBA UMUSEMBURO W’ITERAMBERE.
Aya magambo yatangajwe kuri uyu wa kane, tariki ya 04 /10/ 2012, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste, mu biganiro byamuhuje n’abagize Forum y’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Rusizi, bikaba byabereye muri Centre de Pastoral Incuti i Kamembe.
Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Marcel Habyarimana, yatangaje ko kugeza ubu, aho igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze mu Karere ka Rusizi, ari aho kwishimira, ariko anagaragaza ko hakiri akazi ko kureba uburyo n’10% risigaye kandi rigaragazwa n’ubushakashatsi ko batarumva neza ubwumwe n’ubwiyunge nabo bagomba gufashwa gutera ikirenge mu cy’abamaze kubyumva.
Marcel, avugako nubwo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ikora ibishoboka byose ngo abanyarwanda babashe kubana neza, ko buri wese agomba kumenya ko ubumwe n’ubwiyunge ari ishingiro ry’imibereho myiza y’abanyarwanda, izira urwikekwe.
Muri ibi biganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyarimana Jean Baptiste, yatangaje ko intego y’ibi biganiro ari ukugira ngo barebe uko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge ihagaze mu Karere, cyane cyane nyuma y’irangizwa ry’imanza z’inkiko gagaca dore ko hari ibibazo bigenda bigaragara mu irangizwa ry’imanza zo mu cyiciro cya 3 zirebana no kwishyura imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside.
Dr Jean Baptiste avugako, binafite intego yo kungura ibitekerezo n’abayobora imirenge kugira ngo harebwe koko amashyirahamwe afite ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bifatika kandi bigamije guteza imbere abayagize, uko yafashwa ku kwimakaza imibanire myiza no hakazanarebwa uko hatangira kwitegura icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge giteganyijwe kuzaba mu matariki ya mbere y’ukwezi k’Ugushyingo 2012.
Dr Jean Baptiste kandi avugako ibiganiro nk’ibi bigomba kumanuka bikava ku rwego rw’Akarere bikagera ku rwego rw’imirenge, utugari n’imidugudu, kugira ngo buri munyarwanda wese abigire ibye, amenye n’inyungu agomba kubivanamo.
Nkuko akomeza abivuga kandi ngo kimwe mu bigaragaza imbuto z’ubumwe n’ibwiyunge mu Karere ka Rusizi, n’imikorere ihamye y’amashyirahamwe y’abahemukiwe n’ababahemukiye mu gihe cya jenoside ya korewe abatutsi mu w’1994, aho usanga bafashanya mu bikorwa binyuranye, cyane cyane mu kugabirana, gufashanya mu mirimo imwe n’imwe nk’ubwubatsi no kubyarirana abana muri Batisimu.
Urugero rutangwa akaba ari urw’abakiristu bo muri Paruwasi Gaturika ya Mushaka n’abo mu murenge wa Mururu.
Biteganyijwe ko ibi biganiro bizamara iminsi 2, ababirimo bakazanatanga inama z’uburyo ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge byarushaho kugaragara mungeri zose.






