Subscribe by rss
    Friday 26 February, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Oct 7th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Rwanda | Bugesera : Kujijura abaturage ni ukubakingurira amarembo agana ku iterambere

    Abayobozi baha za Bibiliya abize gusoma no kwandika bakuze

    Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza ko kujijura abaturage ari ukubakingurira amarembo agana ku iterambere, Ibyo babitangaje ubwo kuwa 5/10/2012 hasozwaga ibiganiro by’iminsi 2 bigamije kunononsora imyigishirize igezweho  mu kwigisha abakuze batazi gusoma kwandika no kubara mu karere.

    Imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera kugeza magingo aya, hakiri abatazi kwandika, gusoma no kubara basaga ku 15.000, ariko ngo uyu mubare n’ubwo ukiri munini wahagurukiwe n’inzego zitandukanye z’ako karere n’abafatanyabikorwa bako ku buryo imihigo y’uyu mwaka watangiye izasiga 5000 bivuye muri uwo mubare nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis abitangaza.

    Yagize ati “ ibi biganiro by’iminsi 2 bigamije kwita kuri iki kibazo, ibiganiro byahuje abahagarariye abigisha gusoma, kwandika no kubara n’abashinzwe uburezi mu mirenge igize ako karere, hanozwa imfashanyigisho igezweho”.

     

    Bamwe mu bize bakuze

    Bamwe mu bize bakuze

    Yavuze ko izi gahunda zo kujijura abaturage zashyizwemo ingufu kuko nta terambere rishoboka mu gihe abakarigizemo uruhare batabasha kumenya amakuru anyuze mu nyandiko, cyangwa ngo babashe kwibarira ibyo batunze no kubyongera.

    Nizeyimana Wellars, umuhuzabikorwa w’amasomero yigisha abakuze mu karere ka Bugesera  avuga ko kwigisha gusoma, kwandika no kubara byakorwaga, ariko ngo wasangaga buri wese yiyigishiriza mu buryo bwe, nta guhuriza hamwe, ndetse ngo no gusuzuma imitangirwe y’izo nyigisho bikagorana.

    Ati “ guzuzumira hamwe imfashanyigisho bizatuma habaho imikorere inoze kandi n’izuzuma rikorwe neza”.

    Mu gusoza ibyo biganiro hashyizweho komite igizwe n’abantu 7 bazajya bakurikirana iyo myigishirize y’abakuze, bagategura amasuzumabumenyi ateye kimwe ku rwego rw’akarere kugira ngo hajye hamenyekana urwego abakurikiye inyigisho bagezeho.

     

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED