Rwanda | Ngororero: Ibikorwa bishingiye ku bitekerezo by’abaturage bituma babyibona mo
Imwe mu ngamba ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bwafashe mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa cyane cyane ibikubiye mu mihigo y’akarere ni ukugendera kubitekerezo by’abaturage mu guteganya ibikorwa kuko bituma babyibonamo kandi bakabigira mo uruhare rugaragara aho kubyita ibya Leta.
Ibi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana Emmanuel Mazimpaka ubu wasigariye ku buyobozi kuko Maire w’akarere ari mukiruhuko akaba yarabibwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge abasaba ko bagomba guhera mu baturage basobanura ibikubiye mu mihigo ari nako basaba ibitekerezo by’abaturage ku migendekere yabyo inoze.
Uko guha agaciro abaturage bikaba byaratangiye gutanga umusaruro aho ubu abaturage barimo gusiza ibibanza by’ahazubakwa inyubako zitandukanye nk’amashuli, amacumbi y’abarimu, ibiro by’utugari ndetse n’ibindi.
Abayobozi b’imirenge basanga nubwo hari ibikorwa bigaragara ko byagenewe inkunga y’amafaranga mekeya cyane ugereranyije n’ibikenewe, amahirwe bafite ari imyumvire y’abaturage babo ikomeza kuzamuka buri mwaka ari nako bagira uruhare muri ibyo bikorwa kandi babikunze.
Urugero rutangwa ni uko abaturage aribo bihitiramo umunsi bakoraho umuganda ndetse bakavuga n’icyo bazakora, ibi bigatuma ubu nta bayobozi cyangwa abashinzwe umutekano birirwa biruka mungo z’abaturage babahatira kujya mu muganda nkuko byahoze.
Bwana Mazimpaka avuga ko igikorwa gishobora kutagenda neza ari ikidashimishije abaturage gusa, ibyo bikaba bivuga ko uwagiteganyije atabagishije inama cyangwa ngo abasobanurire ibirebana nacyo mbere y’uko gitangira gukorwa kandi ngo ababikora gutyo bazajya bagaragara byabananiye. Avuga ko umuturage ariwe wibanze mugukora igenamigambi.