Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Wed, Oct 10th, 2012
    Ibikorwa | By claudine

    Rwanda : Abayobozi b’imirenge bavuga ko kugezwaho gahunda zitunguranye bituma batubahiriza inshingano zabo

    m_Abayobozi b’imirenge

    Ishyirahamwe ry’uturere n’imijyi wa Kigali RALGA ryatangiye gutanga amahugurwa  yo kongera ubushobozi n’ubumenyi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero mu rwego kubongerera ubushobozi mu kazi bakora.

    nkuko byatangajwe na Nizeyimana Bartazard impugucye ya LARGA ngo ubushobozi butangwa bushingiye ku gutanga serivisi nziza  n’imiyoborere myiza, kuko hari aho abaturage bakigezwaho serivise mbi zikiboneka mu nzego zibanze.

    Muri ibi biganiro abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bibukijwe ko nta serivisi itangirwa ku mudugudu ahubwo hakorerwa ubukangurambaga serivise igatangira ku kagari, nyamara bamwe bakaba bavugaga ko mu midugudu yabo bafite amakashi bagatanga serivisi umurenge uheraho ufata ibyemezo.

    Hakaba hibukijwe inshingano zabo no kongera gusoma ibitabo by’amategeko bahawe cyane ko bamwe mubakora aka kazi bagiye biga ibintu bitandukanye ariko bakagira ibitabo bigomba kubafasha.

    Bimwe mubibazo byagaragajwe bituma abanyamabanga nshingwabikorwa badatanga serivise nziza no gushyira mu bikorwa imihigo yabo bakaba bavuze ko bagorwa no kuba zimwe mu nzego zidafite abazikoreramo, gutungurwa na gahunda zivuye mu nzego zo hejuru zigahindura ibyo bateganyije hamwe n’amanama batumirwamo akababuza kwegera abaturage uko bikwiye.

    Mvano Etienne umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi mu  karere ka Rubavu,  avuga ko ibiganiro bahabwa bigiye gucyemura imbogamizi bahuraga nazo mu kazi kabo zo kwitiranya amategeko, kuba bamwe batinya abayobozi n’abandi bafite ubumenyi bubarenze mu gihe bitabiriye inama bayoboye.

    Ibi biganiro kandi bikabashishikariza gutanga amakuru, kuko hari abahisha ibyo bakora ntibagishe n’inama, ibi bigatuma abaturage basiragizwa muguhabwa ibyemezo, mu gihe abandi batarangiza imanza basabwa kurangiza uretse ko hari n’abaturage batanyurwa n’ibyemezo kandi ariko amategeko abigena.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED