Rulindo – Intore zirasabwa gushyira mu bikorwa amasomo zahawe
Nyuma y’ ibyumweru bitatu mu itorero ry’ igihugu, ku tariki 13.12.2011, intore zigera kuri 764 zasoje ibikorwa by’ itorero mu murenge wa Base, ku ishuri ryisumbuye rya Institut Baptiste de Buberuka.
Asoza ku mugaragaro ibikorwa by’itorero ry’igihugu mu karere ka Rulindo, minisitiri muri perezidansi Madamu Tugireyezu Vénantie, yasabye izi ntore gutaryamisha ubumenyi bahawe ahubwo bakabishyira mu bikorwa, banabusangiza abandi basize mu mirenge yabo.
Yanaboneyeho kubakangurira kwitabira gahunda z’iterambere nko kwibumbira muri koperative kumenya no kumenyekanisha icyerekezo 2020 ndetse na gahunda y’imbaturabukungu, abibutsa ko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu zidakwiye gupfa ubusa, akaba ari yo mpamvu Leta yashyizeho gahunda y’Itorero ry’Intore.
Intore yahize mu izina ry’ abandi, yavuze ko bazaharanira ubumwe n’ubwiyunge bibuka jenoside yakorewe Abatutsi ndetse baharanira ko itazasubira ukundi kandi bakibumbira muri clubs z’ubumwe n’ubwiyunge, ari nako bagerageza kwihangira imirimo.