Gakenke : Urubyiruko rwahawe umukoro wo kuba umusemburo w’impinduka nziza
Mu gikorwa cyo gusoza itorero ry’igihugu ry’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye cyabaye tariki ya 14/12/2011 abitabiriye iryo torero bahamagariwe kuba umusemburo w’impinduramatwara nziza mu bukungu n’imibereho myiza ry’aho bavuka.
Hon. Uwamariya Pelagie wari umushyitsi mukuru yahamagariye urubyiruko kuba umusemburo n’imbarutso y’impinduramatwara mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni muri urwo rwego yabasabye gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere. Yasabye kandi intore kwimika indangagaciro n’umuco wa kirazira bigishijwe baba intangarugero mu mirenge bavukamo.
Mukaneza Marie Reine umwe mu bitabiriye itorero avuga ko nk’uko yigishijwe kwihangira imirimo agiye gufata iya mbere agashaka icyo yakora aho gutegereza abazamuha akazi.
Yakomeje avuga ko itorero ryatumye amenya gahunda za Leta anasobanukirwa uruhare rwe nk’umuturage mu iterambere ry’igihugu rishingiye ku ndanagagaciro z’umuco nyarwanda.
Muhire Bonaventure na we witabiriye itorero avuga ko agiye gukangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga, gusobanurira abaturanyi ibyiza byo guhuza ubutaka no kwitabira izindi gahunda zose za Leta.
Itorero ryashyizweho mu ukuboza  2008 mu rwego rwo gushakira igihugu ibisubizo bijyanye n’ubuyobozi, ubukungu n’imibereho myiza bishingiye ku byiza by’umuco nyarwanda.