Subscribe by rss
    Tuesday 02 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Fri, Oct 12th, 2012
    Ibikorwa | By Allen

    Rwanda | Gatsibo: Hafashwe ingamba zo kunoza irondo no kurwanya ibiyobyabwenge

    Inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gatsibo yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 10 ukwakira 2012, yasabye inzego bireba zose kunoza irondo no kurwanya ibiyobyabwenge inashishikariza abaturage kwima amatwi abababeshya imirimo bakabajyana ahantu hatazwi bababwira ko bagiye kubaha akazi.

    Imibare yatanzwe na Polisi y’igihugu yagaragaje ko ibyaha byavuye kuri 55 mu kwezi kwa Kanama bikagera kuri 80 muri Nzeri bivuga ko byiyongereye. Inama y’umutekano yasanze icyaha cyakozwe cyane ari icyo kwinjiza inzoga zitemewe mu gihugu, harimo kanyanga iboneka cyane muri aka karere.

    Iki kibazo cy’inzoga z’ibikatu zirimo kanyanga, urumogi n’inzoga yitwa African Gin nubwo bivugwa ko yujuje ubuziranenge bavuze ko giteye inkeke. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yatangarije itangazamakuru ko hagiye gufatwa izindi ngamba ku binyobwa nk’ibi. Yagize ati : “Kurwanya ibiyobyabwenge birareba buri wese. Hakenewe ubufatanye kugira ngo tubirwanye twivuye inyuma”.

    Gatsibo Hafashwe ingamba zo

    Bamwe mu baturage bari bitabiriye inama

    Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’abaturage basuhuka, irengero ryabo ntirimenyekane bamwe bikaba bivugwa ko bimukira mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda abamaze kugurisha ubutaka bagaruka bagahura n’ibibazo.

    Inama y’umutekano yagaragaje kandi ko igihembwe cy’ihinga 2013 A kigenda neza ariko ngo ifumbire n’izindi nyongeramusaruro ziracyari nke kugira ngo ubuhinzi bukorwe nk’uko byifuzwa. Abari mu nama basabwe kandi guhagurukira ikibazo cy’intwaro nto zikunze guhungabanya umutekano no gukoreshwa mu bujura.

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED